Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyashyize hanze ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli: Mazutu na Lisansi .
Lisansi yavuye kuri 1042 FRW kuri litiro igera kuri 1055 FRW. Igiciro cya Mazutu nacyo cyazamuwe kuko cyavuye kuri 1037 FRW kuri litiro , gishyirwa kuri 1005 FRW.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na RURA kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gashyantare 2018. RURA yatangaje ko ibiciro byavuzwe haruguru aribyo bizakomeza gukurikizwa guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2018. RURA yatangaje ko izamuka ry’ibiciro rikomoka ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku rwego mpuzamahanga.
Tariki 10 Mutarama 2018 nibwo ibiciro bya Lisansi na Mazutu byaherukaga kuzamurwa.
/B_ART_COM>