Abanyonzi batunguwe no gusanga bo batemerewe gutwara abagenzi

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri taliki ya 2 Kamena 2020 igamije kwiga ku ngamba zo gukomeza kwirinda ’icyorezo cya covid 19 hari bimwe mubyo yemejo nk’ingendo za moto ndestse n’ibindi gusa ku ruhande rwa bamwe mu banyonzi bo mu Karerere ka Rwamagana bavuga ko batunguwe no kwisanga batari mu bemerewe gutwara abagenzi.

Aba banyonzi baganiriye na RWANDAMAGAZINE bavuga ko batunguwe no kubyuka bagatungurwa no kumva ko batemerewe gutwara abagenzi ikintu basanga ko habayeho kubirengagiza.

Kwizera Boase avuga ko yabyutse mu gitondo akabona abamotari bo bari gukora nk’uko bisanzwe kubera ko ntaho umunyonzi atandukaniye n’umumotari,nawe atangira akazi ariko atungurwa no kumva bamubwiye ngo atabyemerewe.

Ati " Twebwe baduhagaritse gukora kandi abandi babafunguriye. Bafunguye moto natwe tugira ngo turimo ariko twabyutse twisanga tutarimo”.

Akomeza agira ati " Natwe baturekure dusubire mu kazi kuko moto iyo umuntu ahekanye n’undi bagenda bahoberanye ariko iyo umuntu yicaye ku igare nta mahuriro n’umunyonzi. Ingaruka biributugireho ni uko turaza gukora ibinyuranije n’amategeko bakaza kudufata kuko ntabwo umuntu yakomeza kwicwa n’inzara".

Uwiringiyimana Manaseh we avuga ko yatunguwe n’ibyabaye kandi bari bishimiye kongera gusubira mu kazi ariko bakabyukira ku nkuru bafata nk’aho ari inca mugongo yo kumva ko batemerewe gutwara abagenzi.

Ati " Mu by’ukuri byadutunguye kuko twari tuzi ko natwe turiburekurwe tugatangira akazi.Twari twabyishimye ariko twatangajwe no kumva batubwira ngo ntidushyireho imifariso".

Yakomeje agira ati " Njyewe mvanye umuntu hano mujyanye ngeze hariya hirya,umupolisi wari mu modoka arambwira ati mukure ku igare wigendere na we akomeze n’amaguru".

Bihoyiki Emmanuel avuga ko we ubwe yasomye itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri ariko mu byo yabonye bibujijwe nta gare ririmo bityo ngo ubuyobozi bwaca inkoni izamba nabo bakaba bakemererwa gusubukura akazi nk’abakuru babo b’abamotari.

Ati " Njyewe mu itangazo, nabonye mu bibujijwe igare ritarimo.Natunguwe nuko nazamutse mu mujyi barambwira ngo wowe urimo urajya he ko bavuze moto wowe bakaba batakuvuzemo!Natwe batubabarire batureke dukorere amafaranga kuko ubukene bumeze nabi muri iki gihe cya coronavirus”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Twizerimana Hamdun yabwiye RWANDAMAGAZINE ko abanyonzi batemerewe gutwara abagenzi ahubwo bakomeza gutwara imizigo ariko kandi ko ikibazo cyabo kigisesengurwa.

Yagize ati " Abanyonzi barasigara batwara imizigo gusa ntabwo bemerewe gutwara abantu.Amabwiriza dufite ni uko abanyonzi bari bube baretse gutwara abagenzi mu gihe ikibazo cyabo kigisesengurwa ngo gihabwe umurongo”.

Aba banyonzi bemeza ko kuba aba motari bakomorerwa bisa no kubirengagiza bakavuga ko kuba ijyaho umuntu umwe nabo batwara umwe bakabaye benererwa gutwara abagenzi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Twizerimana Hamdun,avuga ko abanyonzi batemerewe gutwara abagenzi ahubwo bakomeza gutwara imizigo.
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo