Ibikorwa by’uruganda bya Volkswagen byo guteranyiriza imodoka mu Rwanda bigiye gutangira

Uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen (VW) , muri iki cyumweru rugiye gutangaza igihe ruzatangirira guteranyiriza imodoma mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Volkswagen Group muri Afurika y’Epfo, Thomas Schäfer ategerejwe mu Rwanda aho azakora inama zinyuranye harimo niyo azakorana n’abanyamakuru ku wa Kane ari nayo azatangazamo ibirambuye ku bikorwa bagiye kujya bakorera mu Rwanda.

Igitegerejwe ni itariki Volkswagen izatangiriraho imirimo yayo, amafaranga uruganda ruzashoramo ndetse n’imirimo mishya bazafasha mu guhanga kubera ibikorwa uruganda ruzaba rutangiye gukorera mu Rwanda ndetse ningano y’imodoka bazajya bateranyiriza mu Rwanda.

The New Times dukesha iyi nkuru itangaza ko yo ifite amakuru ko ibyo bikorwa bishobora kuzatangira mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.

Amasezerano y’ubufatanye ( MoU ) Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye na VW avuga ko uru ruganda ruzajya ruteranya imodoka 2000 nibura buri mwaka ziramutse zibaye nkeya (minimum). Ni amasezerano yasinywe n’imapnde zombi mu kwezi k’Ukuboza 2016.

Amasezerano yemerera VW guteranyiriza mu Rwanda imodoka zidahenze cyane, zitaruhije kwitabwaho umunsi ku wundi , zinywa amavuta make ndetse zitarekura ibyuka byinshi byanduza ikirere.

Uyu mushinga ugendanye na gahunda ndende y’u Rwanda yo kurinda ibidukikije, guhanga imirimo mishya ndetse no kuba imbere mu ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Nyuma yo guteranyiriza imodoka mu Rwanda, VW izajya izigurisha mu bihugu bituranye n’u Rwanda ndetse no mu ku isoko ryo mu Rwanda.

Nyuma y’uko VW igaragaje ko ifite ubushake bwo gukorera mu Rwanda no guhugura abanyarwanda, kuri ubu ngo uru ruganda rurashaka guhuza u Rwanda nizindi kompanyi zo mu Budage kugira ngo zibashe kuzana ikoranabuhanga ryabo mu Rwanda ndetse n’ubundi bumenyi.

Kugeza ubu VW ifite ahantu 3 muri Afurika iteranyiriza imodoka. Muri Kenya niho baheruka gufungura. Ahandi bakorera ni muri Nigeria na Afurika y’Epfo.
VW ni rumwe mu nganda zigurisha imodoka nyinshi ku isi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo