Gasabo: Yafashwe amaze gushikuza umuturage 500.000 FRW

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ugushyingo 2018, Polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yafashe uwitwa Tumwesige George nyuma yo kwiba Ntawubonabyose Elisa amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 500.000frw ubwo yari yururutse moto.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Emannuel Kayigi yavuze ko Ntawubonabyose amaze kwibwa yavugije induru bituma abapolisi bari ku irondo (Patrol) mu Murenge wa Remera, Akagari ka Rukiri ya kabiri, umudugudu w’Amahoro batabara vuba babasha gufata ukekwaho ubu bujura.

CIP Kayigi akomeza avuga ko ubwo Ntawubonabyose yishyuraga moto yabonye umuntu uza amwegera ahita amushikuza amafaranga yari mu gikapu ariruka Polisi ifatanije n’abaturage bahise batabara vuba.

Yagize ati " Twamushakishije tumufata ataragera kure tumufatana amafaranga yose nk’uko uwibwe yatubwiye ayo bamutwaye."

CIP Kayigi yaburiye abaturage ababuza kujya bagendana amafaranga menshi kuko bikurura ubujura bwa hato na hato.

Yagize ati " Polisi ntizahwema kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo ariko bitabujije abaturage nabo kuba maso bakagira uruhare mu kwicungira umutekano."

Amafaranga akaba yarasubijwe nyirayo mugihe Tumwesige George agomba gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Ingingo ya 166 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu gika cyayo cya kabiri iteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka (2), ihazahabu ya miliyoni imwe (1.000.000) ariko atarenze miliyoni (2.000.000), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cyamezi atandatu(6) cyagwa kimwe muri ibi bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo