GASABO: Yafashwe acyekwaho kwiba amafaranga Koperative yari yaramuhaye akazi

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Gasabo, yagaruje amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 119 yari yibwe, hafatwa umusore w’imyaka 22 ukurikiranyweho kugira uruhare mu kwiba ayo mafaranga.

Uwafashwe ni uwitwa Hakizimana Eric, wafatiwe mu mudugudu wa Musango, Akagari ka Kabuga I, mu Murenge wa Rusororo ubwo yari arimo asubira iwe mu rugo mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 17 rishyira ku wa Kabiri tariki 18 Ukwakira, ahagana saa sita z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko Hakizimana wari umwe mu bakozi bo muri Koperative yibwemo ayo mafaranga, yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuzamu waho.

Yagize ati: “Twakiriye amakuru yatanzwe n’umuzamu avuga ko hari umugabo basanzwe baziranye wamusanze ku kazi k’izamu ahakorera Koperative ikora ikanacuruza inkweto yari abereye umukozi. Mu kumuganiriza yaje kumutuma mu rugo kumuzanira agakoresho ko kurahura umuriro wa telefoni (Chargeur), nibwo yagendaga agiye kuyimuzanira, agarutse asanga ingufuri y’urugi rwo ku marembo n’urwo ku biro ahabikwaga amafaranga zishwe imiryango irangaye.”

Yakomeje agira ati:” Yihutiye kubimenyesha ubuyobozi bwa Koperative nabwo buhamagara Polisi, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha afatirwa mu nzira arimo ataha iwe mu rugo ruherereye muri uriya mudugudu wa Musango, bamusatse bamusangana ibihumbi 119 Frw.”

Akimara gufatwa yiyemereye ko ari ayo yakuye mu kabati ko mu biro byo muri Koperative yari yarahawemo akazi ko gukora bubyizi nyuma yo kwica inzugi.

CIP Twajamahoro yashimiye umuzamu wihutiye gutangira amakuru ku gihe, byatumye aya mafaranga aboneka n’uwayatwaye akabasha gufatwa.

Yongeye kwibutsa abantu bakira amafaranga menshi cyane cyane abakora ubucuruzi kwirinda kujya bayabika mu ngo zabo no mu biro ahubwo bakihutira kuyabitsa mu bigo by’imari n’amabanki kugira ngo bakumire ko yibwa.

Yaburiye kandi abagifite ingeso yo kwiba kubicikaho bagakura amaboko mu mifuka bagakora bagamije kwiteza imbere bakirinda gufungwa bitari ngombwa.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Rusororo, kugira ngo hakomeze iperereza, naho amafaranga yafatanywe asubizwa ba nyirayo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije kwiba byakozwe nijoro cyangwa byakozwe n’abantu barenze umwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo