Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2022, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gasabo ifatanije n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’Urwego rw’igihugu rw’Ubushinjacyaha yangije ibiyobyabwenge bitandukanye bigizwe n’urumogi, Kanyanga ndetse n’amavuta atandukanye atujuje ubuziranenge yifashishwa mu guhindura uruhu (Mukorogo).
Ibyangijwe byose bikaba bingana n’ibiro 972 by’urumogi na litiro 300 za kanyanga byafatiwe mu duce dutandukanye two mu Karere ka Gasabo mu mezi 5 ashize mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda bigamije kurwanya no guca burundu ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.
Ibyafashwe byose bifite agaciro k’ amafaranga y’u Rwanda 11,664,000, Igikorwa cyo kwangiza ibi biyo yabwenge cyabereye mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere, Akagali ka Kankuba,umudugudu wa Nyarumanga, Hakoreshejwe imashini ibisya (Waste Treatment plan) mu rwego rwo kwirinda kwangiza ikirere n’ibidukikije muri rusange.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo Superintendent (SP) Felicien Habimana yavuze ko kugira ngo ibi biyobyabwenge bifatwe, byaturutse ku makuru Polisi y’u Rwanda yahawe n’abaturage.
Yagize ati: “Mu bihe bitandukanye abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bicuruzwa bitemewe mu Rwanda, Polisi yakoze ibikorwa byo kubafata ndetse n’ibyo bacuruza birafatwa bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha kugirango bakurikiranwe ku byaha bakoze.”
SP Habimana Yakomeje asaba abaturage kwitandukanya n’ibiyobyabwenge kuko uretse kuba iyo ababikoresha bafashwe babinywa cyangwa babicuruza bahanwa n’amategeko bigira n’ingaruka ku buzima bwabo.Yavuze ko ibiyobyabwenge bitera ingaruka nyinshi zirimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane yo mu miryango, ubujura, urugomo n’ibindi byaha.
Yasoje ashima uruhare rw’abaturage batanga amakuru kugira ngo abijandika mu biyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe bafatwe hagamijwe kubica burundu.
/B_ART_COM>