GASABO: Polisi yafatiye mu cyuho uwari wibye moto ayambuye nyirayo

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 9 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafashe umugabo w’imyaka 32 wafatanywe moto acyekwaho kwiba ayambuye nyirayo mu buryo bwa kiboko.

Yafashwe ahagana saa munani n’igice z’ijoro nyuma yo kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero iyiranga RC 036 C, mu mudugudu wa Kagara, akagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko kugira ngo afatwe, byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage nyuma yo gutabazwa na nyirayo.

Yagize ati:”Twahamagawe n’abaturage mu ijoro ryo ku wa Kane, bavuga ko hari moto yibwe uwari usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yibwa n’umusore usanze aparitse, amukubita urushyi, ayimukuraho ayikubita umugeri ashaka kuyitwara. Muri uwo mwanya abapolisi bahise batangatangira hafi ahita afatwa atararenga umutaru.”

Akimara gufatwa yiyemereye ko yari agiye kwiba iyo moto agamije kuzayikuramo ibyuma akabigurisha ukwabyo.

CIP Twajamahoro yashimiye abatanze amakuru yatumye ucyekwaho kwiba iyo moto afatwa atarabasha gutoroka, agira inama abaturage cyane cyane urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere, bakareka ingeso yo kwiba kuko birangira bafashwe bikabaviramo gufungwa kandi ko Polisi itazihanganira ubujura ubwo ari bwo bwose.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisozi kugira ngo hakomeze iperereza, moto yari yibwe isubizwa nyirayo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu ngingo ya 167; Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro.

Ingingo ya 168 ivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo