COVID19: Abakinira ku murongo wa 114 bazabihanirwa

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yasabye abantu bahamagara bakina ku murongo washyizweho utangirwaho amakuru y’icyorezo cya Koronavirusi kubireka.

Yavuze ko gukoresha uyu murongo mu bitajyanye n’icyo washyiriweho byima amahirwe abari bafite ibibazo birebana na Koronavirusi. Akaba yabitanga kuri uyu wa Kane mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda.

Yagize ati " Iriya nimero ya 114 twatanze hari abantu bari kuyikoresha nabi bagahamagara basa nk’abari gukina. Ntabwo ari byiza, baba babuza amahirwe umuntu ufite ikibazo nyacyo noneho kugira ngo avugishe abari ku murongo biteguye kumwakira ngo bamugire inama y’icyo yakora niba afite ibimenyetso. Kujya guhamagara nk’uko byagaragaye kenshi nta kintu gifatika ujya kubaza ahubwo ari ugukina ku murongo abantu bari bakwiye kubyirinda kuko ntabwo bigoye kumenya umuntu uhamagaye agakinisha uriya murongo. Babyirinde kuko byaba ari ikosa kandi bahanirwa bikomeye."

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko kugeza ubu ingamba Leta y’u Rwanda yafashe zigamije gukumira ikwirakwira rya Koronavirusi zatanze umusaruro, ashimangira ko iyo zidafatwa umubare w’abanduye bari kuba benshi cyane.

Yavuze ko kugeza ubu mu gushakisha abantu banduye bagarukira ku cyiciro cya kabiri gusa, aho umuntu umwe aba yaranduye, akanduza undi n’uwo wundi akanduza undi.

Ati “Buri gihe dusanga umuntu yaranduje umwe, na we akanduza undi bikagarukira aho. Icyo bivuze ni uko ingamba zafashwe zo kugira ngo haveho urujya n’uruza mu bantu haba mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu turere, ziriya ngamba zatumye abantu batagumya kwanduzanya. Kuko wanduza umuntu ari uko mwahuye, mukaganira ukamwegera, uko uvuga wanduye bikaba byamugeraho…”

Yunzemo ati “Icyemezo cyo gutuma urujya n’uruza rw’abantu turuhagarika cyari icyemezo gikwiriye, iyo icyo cyemezo kidafatwa, uwo mubare wa 82 dufite tuba tugeze kure cyane.”

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Inama y’Abaminisitiri yongeyeho 15 ku gihe cyari cyari cyatanzwe cyo gukumira Koronavirusi. Minisitiri Ngamije avuga ko ingufu zigiye gushyirwa mu gushakisha bake basigaye batarabona.

Yavuze kandi ko hari abantu bashobora kuba barahuye n’abanduye ariko bataragaragaza ibimenyetso, ku buryo batanazi ko barwaye kubera ko nta bimenyetso biraza, aho ngo muri iyo minsi ari bwo bazagaragara.

Ati “Abo bantu iyo minsi twongeyeho iratuma bagaragaza ibimenyetso, nibagaragaza ibimenyetso batugereho, bahamagare ya nimero ya 114, tubahe serivisi, tubasuzume, uwanduye tumujyane aho ajya kwitabwaho neza, utanduye abimenye tugumye kumukurikirana bitewe n’igihe ahamagariye, iminsi 14 nishira tukamubwira tuti ‘nta kibazo komeza ubuzima mu buryo busanzwe’ icyo ni cyo iyi minsi 15 igiye kudufasha.”

Minisitiri Ngamije kandi yavuze ko mu mpera z’iki cyumweru bamwe mu barwayo bakize, akavuga ko afite icyizere ko mu minsi iri imbere abasohoka kwa muganga bazajya baba benshi kurusha abinjira.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko mu gihe gishize hashyizweho ingamba nshya zo gukumira iki cyorezo abantu benshi bazumvise bakazikurikiza n’ubwo hari aho bitaranoga.

Yasabye Abanyarwanda bose gukomeza kubahiriza izi ngamba ashimangira ko iki cyorezo u Rwanda ruzagitsinda.

Kugeza ubu Abanyarwanda basabwa kubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi zirimo kuguma mu ngo, gukaraba intoki kenshi n’izindi.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko kugeza ubu abamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda ari 82, aho buri munsi itangaza amakuru mashya ajyanye na cyo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • +2561450744

    Gusabaubufashamugiheubonyeibimenyetso

    - 3/04/2020 - 20:03
Tanga Igitekerezo