Coronavirus: Abamaze kwandura mu Rwanda barenze 100

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Mata 2020, iragaragaza ko abantu 13 bashya bagaragaye ko banduye Coronavirus, bituma umubare w’abanduye ugera ku abantu 102.

Muri abo banduye harimo 2 baje baturutse i Dubai, abantu babiri baje baturutse muri Turukiya, ndetse n’abandi 9 bahuye n’abanduye Coronavirus mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abo barwayi bose bahise bashyirwa mu kato, kandi hakaba hakomeje gushakishw abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima kandi itangaza ko abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bose bavurirwa ahantu habugenewe, kandi bari koroherwa, abenshi muri bo bakaba nta bimenyetso bakigaragaza kandi ntawe urembye.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika, bakurikiza ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda.

Ibimenyetso by’iyi ndwara ni inkorora, guhumeka nabi n’umuriro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo