Chief Superintendent of Police (CSP) Vincent B. Habintwari, Umuyobozi w’umutwe w’abapolisi b’u Rwanda (RWAPSU 1-7) bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) yotowe nk’umupolisi w’indashyikirwa.
CSP Habintwari ni umuyobozi w’umutwe w’abapolisi b’u Rwanda (RWAPSU) ugizwe n’abagera ku 140, ushinzwe kurinda abanyacyubahiro bo muri iki gihugu cya Repubulika ya Centrafrique, barimo abayobozi bakuru muri Guverinoma, ab’Umuryango w’Abibumbye bakorera muri iki gihugu ndetse na bimwe mu bikorwaremezo bikomeye byo muri iki gihugu.
Uyu akaba ari umusaruro w’imikorere myiza ishingiye kuri disipulini, kwitabira umurimo, ubwitange ndetse n’ubunyamwuga byaranze itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda, abereye umuyobozi kuva ryakoherezwa mu butumwa bwa Loni ku itariki ya 20 Gicurasi 2022.
Nk’uko bigaragara mu kinyamakuru cya MINUSCA (ECHO de la Police) ku nkuru yasohotse tariki ya 14 Mata, igaragaza uko CSP Vincent B. Habintwari, Umuyobozi w’Umutwe wihariye w’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abanyacyubahiro, ufite icyicaro mu murwa Mukuru Bangui, ari umuyobozi w’abapolisi waranzwe n’imiyoborere myiza n’ubunyamwuga, umutwe w’abapolisi ayoboye ubasha kugaragaza disipulini n’ubushobozi bwo kubungabunga umutekano nk’uko bisabwa kuva wagera mu butumwa bw’amahoro ku itariki ya 20 Gicurasi 2022.
Bashimangira ko Umutwe w’abapolisi ayoboye wagaragaje umunsi ku wundi, ubunararibonye n’ubunyamwuga mu kazi ushinzwe ko guherekeza no gucungira umutekano abayobozi bakuru muri guverinoma ya Repubulika ya Centrafrique barimo; Minisitiri w’intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko na Minisitiri w’ubutabera ndetse no mu zindi nshingano.
Izindi nshingano uyu mutwe w’abapolisi ufite harimo no guherekeza abakozi b’umuryango w’abibumbye mu butumwa bw’akazi hanze y’umurwa Mukuru Bangui ndetse inshuro nyinshi, ugahamagarirwa ibikorwa byo gucungira umutekano amatsinda y’intumwa zisura igihugu.
Umutwe RWAPSU kandi wagaragaje ubwitange n’ubunyamwuga mu bikorwa bijyanye no guherekeza no gucungira umutekano Intumwa zitandukanye ubwo zari mu butumwa bw’akazi bwo gusura ibikorwa by’Umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique, aho batanga urugero rw’Itsinda ry’intumwa ryari rigamije kugenzura uburyo bw’mikorere ya Minusca (PAET) ndetse n’Umujyanama Mukuru wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye bose bari baturutse ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’abibumbye, i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Uyu mutwe kandi ushimirwa kuba waritabiriye ibikorwa byinshi byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ba Centrafrique birimo no gusuzuma indwara, gutanga imiti y’ubuntu ku baturage batishoboye ndetse no gutanga amaraso ku bushake.
/B_ART_COM>