BURERA: Hafashwe uwamburaga abaturage amafaranga ababeshya ko azabashakira abaterankunga

Ku wa Gatanu tariki ya 29 Mata, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera ifatanyije n’izindi nzego n’abaturage, yafashe uwitwa Manishimwe Evariste ufite imyaka 26 y’amavuko ukurikiranweho kwaka amafaranga abaturage ababeshya ko azabashakira abaterankunga bazarihira abana babo amashuri.

Yafatiwe mu murenge wa Rugarama, akagari ka Cyahi mu mudugudu wa Gakore ubwo yari amaze gukusanya amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 26 yari yatse abaturage.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko Manishimwe akurikiranweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, aho yagendaga abeshya abaturage bo mu mudugudu wa Gakore ko hari umuryango mpuzamahanga uzabatera inkunga ku bijyanye n’uburezi bw’abana babo ubwo yafatwaga akaba yari amaze gukusanya 26,000 Frw ku baturage 13.

Yagize ati:“Manishimwe yagendaga abeshya abaturage ko yababoneye umuryango mpuzamahanga ufite umushinga wo gutera inkunga uburezi bw’abana akaba yakaga buri muturage amafaranga ibihumbi bibiri avuga ko ari ayo kubafunguriza Konti muri banki amafaranga y’inkunga bazahabwa azajya anyuzwaho.”

Yakomeje avuga ko abaturage baje kubishidikanyaho bigira inama yo kubimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo butanga amakuru ku nzego z’umutekano, nibwo Polisi yahise itangira kubikurikirana biza kugaragara ko Manishimwe yari arimo gutekera umutwe abaturage ngo abambure amafaranga yabo ahita atabwa muri yombi.

SP Ndayisenga yashimiye abaturage bagize amakenga bakihutira gutanga amakuru yatumye Manishimwe afatwa, akomeza akangurira abaturarwanda muri rusange kuba maso babona abantu nk’aba bashaka kurya ibyo batavunikiye bitwaje ubushukanyi, bagatanga amakuru.

Manishimwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Gahunga ngo hakomeze iperereza.

Ingingo ya 174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo