Burera : Buri Kagari kazaba gafite Ivuriro riciriritse bitarenze umwaka

Nyuma y’uko mu Karere ka Burera hagiye hagaragara abaturage benshi bambuka umupaka bagiye kwivuza mu gihugu cya Uganda, kuri ubu hari kubakwa amavuriro aciriritse ku buryo buri Kagari ko mu karere kazaba karifite bitarenze mu mwaka umwe.

Akarere ka Burera gafite imirenge 17 igizwe n’utigari 69 . Mu rwego rwo kwegereza abaturage ubuvuzi ,mu Karere ka Burera hubatswe ibigo nderabuzima 19 ,ni ukuvuga ko nibura buri murenge ufite ikigo nderabuzima ariko Akarere ka Burera kaje gusanga ibyo bidahagije kuko hari Umurenge ushobora gusanga harimo Abaturage bagikora urugendo rurenze ikilometero. Niyo mpamvu hafashwe imwanzuro ko buri kagari kagomba kugira ivuriro riciriritse (Poste de santé ) , ureste akagari gasanzwe kubatsemo Ikigonderabuzi .

Mutugari 69 uvanyemo utwubatsemo ibigonderabuzima 19 hagombaga kubakwa poste de santé 50. Kugeza ubu hakaba hamaza kubakwa poste de santé 30.Hasigaye kubakwa Poste de santé 20 muri uyu mwaka wa 2018/2019 buri kagari kakazaba gafite ivuriro.

Ubuyozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko hari icyizere ko zizaba zuzuye mugihe kitarenze umwaka . Abafatanyabikorwa nabo bagaragaje ubushake bwo gufasha akarere muri icyo gikorwa .

Inshuti mu buzima zikorera mu bitaro bya Butaro zemeye kubaka Poste de Santé 5 ; umushinga SFC nawo wemeye kubaka amavuriro 3 akarere nako ubu kagiye kuzamura amavuriro 4 ayo yose akaba atangiye kuzamurwa .Hakaba hasigaye amavuriro 7 nayo agomba kuzamurwa mu mezi ari imbere .

Mu gutangira izo nyubako ingufu nyinshi zashyizwe mu tugari duhana imbibi n’umupaka wa Uganda.Impamvu nyamukuru ngo ni uko hagiye hagaragara Abaturage benshi bambuka umupaka bagiye kwivuza mugihugu cya Uganda ,abenshi bakagenda ntabyangombwa bafite ndetse rimwe narimwe bagahohoterwa cyangwa bagahabwa ubuvuzi budafite ubuziranenge.

Kuwa 4 Nyakanga 2018 hizihizwa ku nshuro ya 24 isabukuru yo kwibohoza ,mu ijambo ry’uwo munsi Perezida Kagame yagarutse kuri iki kibazo cy’Abanyarwanda bavuga ko batabona serivisi z’ubuvuzi mu gihugu bigatuma bajya kuzishaka muri Uganda ,asaba ko hakorwa ibishoboka izo serivisi bakazibonera mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’Akerere ka Burera kiyemeje ko iki kibazo kizaba cyakemutse mu gihe kitageze kumwaka. Amavuriro azubakwa mu Tugari duturiye umupaka hemejwe ko hazashyirwamo abaganga bize kuvura amenyo n’amaso kuko izo serivise zitaboneka muzindi Poste kugira ngo hatazagira ababyitwaza bakajya kuzishaka muri Uganda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ingabire claudine

    icyogikorwa turacyishimiye cyane!ntampamvu yokujya kwivuriza mubaturanyi natwe dufite inzobere iwacu.Murakoze burera,cyanika,kagitega.

    - 16/08/2018 - 22:07
Tanga Igitekerezo