Brigadier General (Brig Gen) Jean Damascene Sekamana wo mu Ngabo z’u Rwanda,yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru .
’Statut’ yihariye y’Ingabo z’U Rwanda ingingo ya 82 ivuga ko Ofisiye wo ku rwego rwa Jenerali yoherezwa mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 55, iyi myaka ikaba ishobora kongerwaho indi myaka 5 inshuro imwe gusa bitewe n’inyungu zijyanye n’akazi k’Ingabo z’igihugu nkuko itegeko ribiteganya.
Bityo RDF iratangariza abaturage ko nyuma yo gusaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru Brig Gen Jean Damascene SEKAMANA yabyemerewe n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’U Rwanda akaba n’Umukuru w’igihugu mu bubasha afite bwo kohereza ofisiye bari ku rwego rwa Jenerali mu kiruhuko cy’izabukuru.
Brig Gen (Rtd) Jean Damascene SEKAMANA, ubu wujuje imyaka 60 y’amavuko yinjiye mu Ngabo zabohoye igihugu(RPA) ari nazo RDF y’iki gihe, mu mwaka w’ 1990. Yakoze imirimo itandukanye harimo no kuba ukuriye Urwego rw’Iperereza muri Gendarmerie. Yabaye Umugaba wa Batayo, aba Umugaba wa Brigade ndetse aba n’Umugaba w’agateganyo wa Diviziyo y’Ingabo z’igihugu. Yanabaye Umugaba wungirije ushinzwe ibikorwa by’Ingabo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo.
Mbere yo kwinjira mu zabukuru yari Umuhuzabikorwa w’iby’imishinga y’Ingabo z’U Rwanda, Umutwe w’Inkeragutabara.
/B_ART_COM>