Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Nyakanga, ryafashe abantu 3 mu bihe bitandukanye bafite urumogi udupfunyika 7120 bakaba barwinjiza mu Rwanda barukuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, aho barwinjiza bakoresheje inzira zitemewe (Panya).
Bwa mbare hafashwe abantu 2, Nyiramariro Claudette, n’umushoferi wamufashaga kurushyira abakiriya be witwa Ingabire Mohamed, bafashwe bafite udupfunyika 3080 tw’urumogi.
Hanafashwe kandi moto bakoreshaga barushyira abakiriya babo ifite nomero RG 893 B, bafatirwa mu Mudugudu wa Nyamwishyura , Akagali ka Bisiza , Umurenge wa Nyakariba.
Undi wafashwe ni Dushimimana Placide wari ufite udupfunyika 1040 tw’urumogi, afatirwa mu Mudugudu wa Bushashu ,Akagali ka Kirerema , Umurenge wa Kanzenze.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengezuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko aba bose bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko basanzwe bakora ibikorwa byo kwinjiza urumogi mu gihugu bakarukwirakwiza mu baturage.
Yagize ati : “ Polisi yakiriye amakuru avuye mu baturage ko hari abantu bacuruza urumogi kandi ko barukura mu gihugu cya Kongo bakarwinjiza mu Rwanda bakoreshje inzira zitemewe, nibwo Polisi yahise itegura ibikorwa byo kubafata, bose bafatiwe umunsi umwe wo ku wa kabiri tariki ya 05 Nyakanga mu masaha atandukanye, saa tanu n’igice za mugitondo hafashwe Nyiramariro Claudette ari kumwe n’umumotari witwa Ingabire Mohamed wamufashaga kurushyira abakiriya be bafatwa bafite udupfunyika 3080 tw’urumogi. Ahagana saa cyenda hafashwe Dushimimana Placide nawe afite udupfunyika 1040 tw’urumogi afatwa arushyiriye abakiriya be.”
SP Karekezi yaburiye abaturage baturiye imipaka kureka ibikorwa byo kwinjiza mu gihugu urumogi kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, abibitsa ko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage zahagurukiye kurwanya ibi byaha.
Yasoje ashimira abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwira mu baturage, anabasaba gukomeza gutanga amakuru kugira ngo abantu bose bijandika mu biyobyabwenge bafatwe kandi bahanwe.
Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi ngo hakurikizwe amategeko.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
/B_ART_COM>