Ikipe ya AS Kigali y’abagore yifatanyije n’Umujyi wa Kigali mu muganda udasanzwe wari ugamije kongera ubukangurambaga bwo kubungabunga isuku yo mu Mujyi wa Kigali.
Hari mu muganda wabaye kuri uyu wa Gatandatyu tariki 17 Kamena 2023 , ubera mu bice binyuranye byo mu Mujyi rwagati.
Abawitabiriye bari barimo abakozi b’Umujyi wa Kigali ndetse n’abafatanyabikorwa bawo batandukanye barimo na AS Kigali y’abagore. Bari bayobowe na Pudence Rubingiza, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bazengurutse ibice binyuranye birimo Quartier Commercial na Quartier Matheus bagenda basukura ndetse bakananyuzamo bagatanga ubutumwa ku baturage bari mu mirimo yabo itandukanye.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko ubukangurambaga buri gukorwa ngo hakeburwe abateshuka mu kubungabunga isuku.
Ati “Kigali izwi nk’umujyi ufite isuku ndetse hari n’abawutembera bakawuzamo mu buryo bw’ubukerarugendo kubera wenda ibyo bumvise ku Mujyi wa Kigali nk’umujyi ufite isuku, umujyi utoshye."
Yakomeje avuga ko ubu bukangurambaga bugomba kwibanda ku gusukura cyane cyane ahantu hatagaragarira amaso kuko ahandi haboneshwa amaso ho ngo isuku irahari.
Yatanze urugero nko muri za ruhurura aho usanga hajugunywamo ibintu ubundi bidakwiriye kujugwamo cyangwa se ugasanga hari amacupa agiye anyanyagiye. Yavuze ko ruhurura zagenewe gutwara amazi y’imvura atari avuye ahandi harimo no mu bikoni kandi yanangiritse.
Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Njyewe nawe mu kugira Kigali itoshye” bwashyizweho na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, bumurikwa ku muganda wo ku wa 27 Gicurasi 2023, bikaba biteganyijwe ko buzamara umwaka umwe.
AS Kigali y’abagore yegukanye igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka mu cyiciro cya mbere ndetse n’igikombe cy’Amahoro. Niyo kipe izasohokora igihugu muri Champions League igomba kubera muri Uganda muri Kanama uyu mwaka.
I bumoso hari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa wari uyoboye uyu muganda udasanzwe
Munyakazi Sadate, umuyobozi wa Karame Rwanda Company, imwe mu bafatanyabikorwa b’Umujyi wa Kigali mu gukora isuku ndetse n’isukura mu bice bitandukanye by’Umujyi ndetse no kubaka imihanda itandukanye
Ikipe ya AS Kigali WFC ndetse na Staff yabo yose bari bitabiriye uyu muganda udasanzwe
Abayobozi batandukanye b’Umujyi wa Kigali bawitabiriye
Rubingisa Pudence yavuze ko isuku ikwiriye no gukorerwa ahataboneshwa amaso cyane cyane nko muri za ruhurura hirindwa kumenwamo imyanda
Banyuzagamo hagatangwa ubutumwa ku baturage
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>