Amatora ya Perezida wa Repubulika azakorwa mu mutekano – IGP Gasana

kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kanama 2017, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yasuwe n’Indorerezi z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika zoherejwe gukurikirana imigendekere y’Amatora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda azaba ku wa Gatanu tariki 4 Kanama mu kiganiro yagiranye na zo akaba yarazijeje ko azakorwa mu mutekano.

Iryo tsinda ry’Indorerezi ryari riyobowe n’uwari Perezida w’Inzibacyuho w’Igihugu cya Mali, Dioncounda Traore.

IGP Gasana yazibwiye ko kurinda umutekano mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Repubulika kugira ngo akorwe mu ituze n’amahoro biri mu nshingano za Polisi y’u Rwanda kuko ishinzwe kurinda abantu n’ibyabo.

Yagize ati " Twafashe ingamba zituma igihugu gikomeza kugira umutekano haba mbere y’amatora, ku munsi nyirizina wayo, ndetse na nyuma yaho."

Yunzemo ati "Ubufatanye bwa Polisi n’izindi nzego bwatumye ibikorwa byo kwiyamamaza kw’Abakandida no kubamamaza bikorwa mu mutekano. Abakandida, ababamamazaga, abitabiriye ibyo bikorwa, Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’Abanyacyubahiro batandukanye; bose bacungiwe umutekano ku buryo nta wagize ikibazo haba igihe bari mu binyabiziga bajya mu bikorwa byo kwamamaza ndetse n’igihe batahaga babivuyemo. Ikindi ni uko Polisi yaherekeje ikanarinda ibikoresho (birimo amakarita y’amatora) bizakoreshwa, bikanifashishwa mu matora kugera bigejejwe ku biro by’itora biri hirya no hino mu gihugu."

IGP Emmanuel Gasana yatangarije indorerezi ko amatora azakorwa mu mutekano

Yongeyeho ko Itangazamakuru ryagize, kandi rikomeje kugira uruhare runini mu kwigisha Abanyarwanda ibyo basabwa kubahiriza kugira ngo batore n’ibyo bagomba kwirinda, ndetse n’uburenganzira bw’Abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

IGP Gasana yavuze ko kuba umutekano waragenze neza mu gihe cyo kwiyamamaza kw’Abakandida no kubamamaza ari igihamwa cy’uko Amatora nyirizina na yo azaba mu ituze n’amahoro; ndetse asaba Abanyarwanda gukomeza kurangwa n’iyo myitwarire myiza.

Yagize ati "Kuba U Rwanda rufite umutekano n’amahoro rubikesha ubufatanye bwiza bw’inzego z’ubuyobozi ndetse n’uruhare rw’abaturage mu gukumira icyabahungabanya. Ikindi cy’ingenzi ni uko uburenganzira bwa muntu bwuhahirizwa."

Mu ijambo rye, Dioncounda yavuze ko ibihe nk’ibi by’amatora byigisha abantu n’ibihugu uko demokarasi yarushaho gutezwa imbere ku mugabane wa Afurika.

Ati" Tuzi neza, ndetse na Afurika muri rusange izi ko U Rwanda ari igihugu gifite umutekano. Hari byinshi Umugabane wa Afurika wakwigira ku Rwanda, cyane cyane ku bijyanye no kubungabunga umutekano; haba mu gihe cy’amatora ndetse no mu bindi bihe. Twese tuzi amateka y’u Rwanda. Aho rugeze uyu munsi ho hagaragarira amaso ya buri wese. U Rwanda ni igihugu twizera."

Dioncounda yunzemo ati " Kugeza ubu nta kibazo kiragaragara gifitanye isano n’amatora ya Perezida wa Repubulika; kandi mboneyeho umwanya wo kwifuriza Abanyarwanda amatora meza yuje umutekano. Ibindi bihugu bya Afurika bikwiriye kwigana urugero rwiza rw’u Rwanda rw’uburyo rwateguye ndetse n’uko ruzakora amatora. U Rwanda ruzwi nk’igihugu gitekanye; ibi akaba ari igihamya ko Afurika ishobora kwishakamo ibisubizo no kwigira."

Mu gihugu imbere, amatora y’umukuru ya Perezida ateganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017 guhera ku isaha ya saa Moya kugeza saa cyenda z’amanywa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo