Kuri uyu wa mbere tariki 12 Kamena, Polisi y’u Rwanda yatangije impinduka mu gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga kuri site zose zo mu gihugu, hakoreshwa umubare munini w’abiyandikishije.
Abari barahawe amatariki ya kure yo gukoreraho ibizamini bigijwe hafi mu rwego rwo kubafasha kubona serivisi yihuse.
Abakandida bose bari bariyandikishije kuzakora ibizamini kuva tariki 12 Kamena, kugeza muri Kamena umwaka utaha, bazakora mu mezi abiri.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko umubare w’abiyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga wazamutse bitewe n’uko ari gahunda ihoraho.
Yagize ati: "Abantu barenga ibihumbi 250 biyandikishije gukora ibizamini by’Uruhushya rw’agateganyo n’urwa burundu bari barahawe gukora hagati y’itariki 12 Kamena 2023 na 28 Kamena 2024. Ni igihe kirekire byabaye ngombwa ko hakorwa ibishoboka kugira ngo bafashwe gukora vuba, hashyirwaho indi ngengabihe izabafasha kuba bose bamaze gukora ibizamini mu gihe cy’amezi abiri ku masite yose yo mu gihugu.”
Kuri ubu mu gihugu hose hari amasite 23 akorerwaho ibizamini by’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, 16 akorerwaho ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo hifashishijwe mudasobwa, hakaba n’amasite 15 akorerwaho Uruhushya rw’agateganyo hakoreshejwe impapuro.
Ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo rukorerwa kuri mudasobwa n’urwa burundu bizajya bikorwa kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu, naho ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo bikorerwa ku mpapuro bikorwe ku wa Gatanu wa buri cyumweru ku masite yose uko ari 15.
CP Kabera yavuze ko abiyandikishije bazajya bamenyeshwa mbere y’itariki y’ikizamini kugira ngo batazacikanwa.
Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, ryasohoye itangazo risobanura impinduka zabayeho mu ikorwa ry’ibizamini byo gutwara ibinyabiziga.
Iryo tangazo rivuga ko: “ Abiyandikishije bose bazakira ubutumwa bugufi bukubiyemo amakuru abamenyesha itariki na Site bazakoreraho ikizamini. Umuntu uje gukora ikizamini agomba kuba yitwaje indangamuntu y’umwimerere kuko icyangombwa gisimbura indangamuntu cyangwa pasiporo ntibyemewe. Ikizamini gitangira saa moya za mu gitondo.”
Urutonde rw’abiyandikishije na site bazakoreraho ikizamini rugaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda (www.police.gov.rw). Kode bahawe ntihinduka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abatazabasha kwitabira ibizamini ku matariki mashya bahawe bafite impamvu zumvikana, ko bazaba banemerewe kuzakora ku matariki bahawe mbere. Basabwa gusa kuzamenyesha Polisi kuri imeyili ([email protected]) cyangwa, bagahamagara ku mirongo ya telefone 118 (umurongo utishyuzwa) cyangwa 0798311190 na 0798311197.
/B_ART_COM>