Abatwara ibinyabiziga baributswa ko bitagombera kunywa ibisindisha byinshi kugira ngo urenze ibipimo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nzeri Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 40 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, berekaniwe ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo. Bose bafashwe barengeje igipimo cya 0.8 cya Alukolo ariko bo bakavuga ko bari basomye gakeya cyane katakagombye kugaragara.

Zihabake Potien w’imyaka 40 yavuze ko yafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri ubwo yari avuye mu bukwe. Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo aho bakunze kwita kuri RP. Zihabake yavuze ko ubundi muganga yari yaramubujije inzoga ariko kuri uyu wa Kane yatashye ubukwe bamuha akayoga ka Kinyarwanda kavuye mu cyaro anywa akarahure kamwe gusa.

Ati”Hari saa tatu z’ijoro ngeze kuri RP ntwaye imodoka mpasanga abapolisi barampagarika bampimye basanga mfite igipimo cya 1.31 by’umusemburo wa Alukolo. Nari nanyoye akarahure kamwe gusa k’inzoga ya Kinyarwanda sinatekerezaga ko biri bugere kuri biriya bipimo, byarantunguye.”

Zihabake yavuze ko abikuyemo isomo rikomeye atazongera gukoza ikitwa inzoga mu kanwa ari butware ikinyabiziga. Yagiriye inama n’abandi bashoferi kwirinda gusoma ku musemburo kandi bazi ko bari butware ikinyabiziga.

Harerimana Jean yavuze ko nawe yafashwe kuwa Kane tariki ya 2 Nzeri, afatirwa mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata. Harerimana ariyemerera ko mbere yo gutwara imodoka yari yanyoye uducupa tubiri dutoya tw’ikinyobwa gisembuye.

Yagize ati” Nari nanyoye uducupa dutoya (udupetit) tubiri gusa tw’ikinyobwa gisembuye gikorerwa hano mu Rwanda, sinatekerezaga ko abapolisi nibamfata baza kunsangamo igipimo cya 2.51 by’alukolo. Numvaga ko kuba nari nariye ibiryo nta kibazo biri buteze.”

Ari Zihabake na Harerimana na bagenzi babo 40 baremera ko bari basanzwe babizi ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe kandi bishobora guteza impanuka mu muhanda cyangwa ukabangamira abandi barimo kuwukoresha. Basabye imbabazi Polisi bavuga ko bacitswe batazabisubira banakangurira n’abandi kubyirinda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, Chief Superintendent of Police(CSP) Africa Apollo Sendahangarwa yibukije abafatwa bagatanga impamvu ko bari basomye gakeya ko ibipimo bitagaragaza ingano y’inzoga yanyowe ahubwo ibipimo bigaragaza ingano y’umusemburo wa Alukolo.

Yagize ati” Abantu bamenye ko iyo wasomye ku bisindisha ibipimo birabigaragaza, ntabwo bigaragaza umubare w’amacupa cyangwa umubare w’amalitiro wanyoye ahubwo bigaragaza ingano ya Alukolo wanyoye. Niyo mpamvu ushobora kunywa ako wita gakeya ariko bagupima bikagaragaza ko warengeje igipimo cya 0.8.”

Yakomeje yongera kugira inama abantu kujya birinda gusoma ku bisindisha habe na gake igihe cyose bazi ko bari butware ikinyabiziga. Aberetswe itangazamakuru uyu munsi uko ari 40 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bafashwe kuva mu ijoro rya tariki ya 30 Kanama kugeza taliki ya 2 Nzeri.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo