Abantu nibadahindura imyitwarire imibare y’abandura COVID-19 n’abo yica izakomeza kuzamuka-CP Kabera

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021 ubwo umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yari kumwe n’umukozi muri Minisiteri y’ubuzima Dr. Theophile Dushime bagaragaje ko imibare y’abantu barimo kwandura icyorezo cya COVID-19 ndetse n’abo iki cyorezo kirimo guhitana irimo kurushaho kwiyongera.

Bagaragaje ko abaturarwanda nibadahindura imyitwarire bafite iyi imibare izakomeza kwiyongera. Babivugiye mu kiganiro kitwa Urubuga rw’Itangazamakuru gitambuka ku maradiyo atandukanye ya hano mu Rwanda.

Muri iki kiganiro Dr .Theophile Dushime yatangiye agaragaza ishusho y’uko imibare ihagaze mu Rwanda uhereye tariki ya 14 Werurwe 2020 iki cyorezo kigeze mu Rwanda, aho tariki ya 09 Mutarama mu Rwanda habarirwa abantu ibihumbi 9, 461 bamaze kwandura iki cyorezo, 118 kimaze kubahitana naho ibihumbi 6,956 bamaze kugikira.

Dr. Dushime yavuze ko abantu barenga ibihumbi bibiri barimo kwitabwaho n’inzego z’ubuzima aho bari mu miryango yabo naho abarenga 250 bari hirya no hino mu bigo bitanu barimo kwitabwaho kuko barembye ndetse harimo n’abakenera kongererwa umwuka hifashishijwe imashini.

CP John Bosco Kabera yavuze ko abantu bakomeje kugaragaza kuduhoka no kurambirwa kubahiriza amabwiriza Leta ishyiraho yo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo cya COVID-19 bigatuma abantu benshi barushaho kwandura kandi bakanduzanya. CP Kabera yasabye abantu aho bari hose kutizerana ahubwo buri muntu akabonamo mugenzi we kuba yaba afite ubwandu bwa COVID-19.

Yagize ati “Icya mbere abantu bagomba kumenya ni uko COVID-19 mu Rwanda ihari kandi irimo kwiyongera ikanica abantu, ikindi amabwiriza arahari Leta irayatanga yo kwirinda iki cyorezo usibye ko abantu barimo gukomeza kugaragaza kuyarengaho, ikindi ni uko amakuru ahari y’abantu barenga ku mabwiriza ndetse abenshi barafatwa bakabihanirwa.”

CP Kabera yakomeje avuga ko ibyemezo by’inama y’ Abaminisitiri bya tariki ya 4 Mutarama 2021 byatumye hagaragara kugabanuka kw’imibare y’abantu barenga ku mabwiriza cyane cyane abafatwaga barenze ku masaha yo kuba bageze mu ngo zabo kuko hari serivisi z’ubucuruzi zifungwa saa kumi n’ebyiri z’umugoraba. Ariko bidakuraho ko hari abakirenga ku mabwiriza bakanga kwambara agapfukamunwa, kudahana intera hagati y’umuntu n’undi, abakoresha ibirori, abatinda kugera aho bataha ku masaha yagenwe n’ibindi bitandukanye.

Muri iki kiganiro kandi hari bamwe mu banyamakuru bari hirya no hino mu gihugu batanze ishusho y’uko abantu barimo kubahiriza amabwiriza. Bagaragaje ko hari bamwe mu baturage koko batarimo kubahiriza amabwiriza aho bavugaga ko hari aho bari bagasanga abantu ntibahanye intera, hari abatambaye agapfukamunwa, hari n’abadashaka gukaraba mu ntoki n’ibindi.

Hari n’abaturage bahawe umurongo wa telefoni bagaragaza ko hari ubwo Polisi y’u Rwanda itwara abantu barenze ku mabwiriza mu buryo bushobora guteza ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. CP Kabera yavuze ko nta rwego cyangwa umupolisi wemerewe kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kandi niyo yayarengaho ni kugiti cye yabihanirwa kandi abaturage ntabwo babigira urwitwazo ngo nabo barenge ku mabwiriza.

Mico Jean Baptisete ni umutumirwa wari waje muri iki kiganiro urubuga rw’itangazamakuru, yanenze bamwe mu baturage usanga bakorera ku jisho bakubahiriza amabwiriza ari uko babonye abapolisi. Yanagarutse ku bantu bafite imyumvire y’uko COVID-19 ifata abakire gusa.

CP Kabera yasabye abantu kwirinda gukorera ku jisho bakarengera ubuzima bwabo ndetse n’ubw’abandi, yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazahwema gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza ariko abazayarengaho nabo bazajya bafatwa babihanirwe.

Dr. Theophile Dushime yabajijwe ku bantu barenga ibihumbi bibiri barwariye mu miryango yabo bashobora kuba bava aho bari bakaba bajya kwanduza abandi bantu. Yavuze ko abo bantu hari uburyo bakurikiranwamo ariko haramutse hari ubirenzeho yafatirwa ingamba.

Ati “Bariya bantu nka Minisiteri y’ubuzima tubaha amabwiriza kandi hari uburyo bakurikiranwamo, ariko n’ubwo ari umurwayi aramutse arenze ku mabwiriza yakurikiranwa n’izindi ngamba zikamufatirwa.”

Abanyamakuru bashatse kumenya niba Minisiteri y’ubuzima itajya ivuga amazina yabo n’aho baharereye kugira ngo abantu babamenye. Dr Dushime avuga ko ari amakosa kuvuga imyirondoro y’umurwayi wa COVID-19 ndetse ko n’amahame y’umwuga w’ubuganga atabyemera.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo