Abantu 46 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Kanama Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 46 bafashwe kuva taliki ya 20 kugeza 21 Kanama batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Mu bafashwe harimo abantu 33 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali na 13 bafatiwe mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi.

Aba bafashwe bari muri benshi baba bapimwe n’abapolisi bagasanga bafite igipimo cy’umusemburo mu maraso yabo kirenze 0.8. Iyo abapolisi basanze urengeje icyo gipimo uhita ufatwa kuko uba watwaye ikinyabiziga wanyoye ibisindisha kandi bibujijwe kuko byongera ibyago byo guteza impanuka.

Ntirushwa Fidele umwe mu bafashwe, asanzwe atwara imodoka itwara abana ku ishuri. Yavuze ko yafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama, koko ngo yari yanyoye inzoga ariko abana ntibari mu modoka kuko batari bize.

Yagize ati “ Nafatiwe mu kigo cya Polisi gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga( Control technic), nari nanyoye inzoga ariko sinari nzi ko bampima ngo basange narengeje ikigero. Ikosa ndaryemera kandi nanarisabira imbabazi. Ibihano byaryo ntibyoroshye ari naho mpera ngira inama utaragwa mu makosa nk’aya yo gutwara yasinze, kuyagendera kure kuko bigira ingaruka nyinshi.”

Kayisire Etienne nawe yafashwe amaze kugongana n’umumotari abapolisi bamupimye basanga afite igipimo cya 2.

Yagize Ati “Ubwo namaraga gukora impanuka kumvikana n’uwo tugonganye byarananiye, yitabaza abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda , baraje baradupima bansangamo 2, ubwo nyine bahita bantwara.”

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Apollo Sendahangarwa agira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda kunywa ibisindisha igihe bari butware ibinyabiziga cyangwa se uwaba yanyonye akaba yashaka umutwara utanyoye ibisindisha.

Yagize ati“Inama tugira abantu ni iyo kwirinda gutwara banyoye ibisindisha cyangwa se bagashaka ababatwara igihe babinyoye. Ibikoresho Polisi ikoresha mu gupima umusemburo (Alcohol), ntabwo bipima ubwoko bw’ibyo umuntu yanyoye bityo nta rwitwazo na rumwe ruhari rwo kuvuga ngo nari nanyoye Energy,Red Bull, Kambucha cyangwa ikindi kinyobwa nk’uko hari abajya babyitwaza.”

CSP Sendahangarwa yakomeje yibutsa abakoresha umuhanda guhora bazirikana amategeko agenga imikoresherezwe y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka za hano na hato ndetse no kwirinda ibihano bitari ngombwa.

Polisi y’u Rwanda imaze iminsi iri mu bikorwa byo kongera kwibutsa abakoresha umuhanda amwe mu mabwiriza bagomba kubahiri. Mu cyumweru dusoza kandi hari n’abandi bashoferi bari beretswe itangazamakuru bafashwe batwaye banyoye ibisindisha.

Ntirushwa Fidele yagiye gusuzumisha ikinyabiziga cye yanyoye inzoga arafatwa

Kayisire Etienne yafashwe amaze gukora impanuka nawe yanyoye inzoga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo