Abakozi ba ISCO basoje amahugurwa yo gukora neza akazi

Kurii uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2018, mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari riherereye mu karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa y’abakozi ba Sosiyeti yigenga ishinzwe gucunga umutekano (ISCO). Ni amahugurwa yamaze amezi atatu, yatangiye ku itariki ya 22 Ukuboza umwaka ushize, aho abayasoje ari 277 harimo 34 b’igitsina gore.

Aya mahugurwa azabafasha kunoza no kuzuza neza inshingano zabo z’ibanze zo gucunga umutekano kinyamwuga w’abantu n’ibintu byabo.

Bahawe ubumenyi mu bijyanye no gusaka abantu binjira aho bacunze umutekano ndetse n’ibintu bitwaje, kwirinda bo ubwabo bakoresheje intwaro, gukoresha itumanaho rigezweho mu guhererekanya amakuru y’akazi, kwirinda inkongi z’umuriro n’ibindi.

Asoza ku mugaragaro ayo mahugurwa, Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari Commissioner of Police (CP) Vianney Nshyimiyimana, yavuze ko mu gihe cy’ayo mahugurwa, bahawe ubumenyi bw’ibanze kandi bw’ingenzi buzabafasha gukora neza akazi. Yabasabye kuzagaragaza imyitwarire myiza mu kazi bagashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe.

CP Nshimiyimana yakomeje kandi agira ati " Ubu bufatanye n’iyi sosiyeti ishinzwe umutekano ya ISCO mu kongerera ubumenyi abakozi bayo, byaturutse ku mpanuro z’umukuru w’igihugu cyacu adahwema guha inzego zitandukanye, ko zigomba gusenyera umugozi umwe no kugira ubufatanye n’imikoranire mu kazi kazo hagamijwe iterambere ryabanyarwanda n’igihugu muri rusange. Turashimira ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwafashije iri shuri kugira ngo aya mahugurwa agende neza ".

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari yakomeje avuga ko atari ubwa mbere amahugurwa nk’aya abera muri iri shuri; kuko muri Kamena umwaka ushize hari hatangiwe andi yo ku rwego rw’ubuyobozi yahawe abaturutse mu bigo bitandukanye byigenga bishinzwe gucunga umutekano na ISCO irimo.

Mu bihe bishize kandi muri iri shuri, hanabereye n’andi mahugurwa yahawe abashinzwe umutekano wa za Pariki n’amashyamba, abacungagereza, abagize urwego rwa DASSO, abashinzwe umutekano mu bamotari n’abandi. Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere hazanabera andi mahugurwa ajyanye no kurinda abayobozi bakuru.

Ushinzwe amahugurwa muri ISCO Kayitankore Celestin, yavuze ko amahugurwa nk’aya ari ingenzi kuri bo ngo kuko atuma bakomeza gukora neza akazi, ibigo bashinzwe kurinda bibagirira icyizere, bakomeza kandi kunguka abantu n’ibigo bindi bakorana nabo kubera serivisi nziza batanga biturutse ku bunyamwuga mu kazi.

Kayitankore yashimiye cyane Polisi y’u Rwanda kuba yarahuguye abakozi b’uru rwego, yizeza ko bazakomeza kuba abafatanyabikorwa bayo beza mu kubungabunga umutekano.

Muneza Clarisse na mugenzi we Kayiranga Jean Baptiste ni bamwe mu barangije aya mahugurwa; nyuma yo guhabwa ubwo ubumenyi; bavuze ko biteguye gukora neza akazi kabo no gutanga serivisi nziza, hagamijwe kurinda abantu n’ibyabo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo