Mu Rwanda

Musanze: Bamwe mu bacyekwaho kwiba inka bakazihisha mu mazu bafatanwe 6

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze iraburira abacyekwaho kwiba inka z’abaturage bakajya kuzihisha mu mazu nyuma bakazazibaga. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 na tariki ya 26 Nzeri abantu Barindwi Polisi yabafatanye inka 6. Abafashwe ni Turatsinze w’imyaka 28, Maniraguha Celestin w’imyaka 21, Turikumwenimana w’imyaka 21,...

Khalifan n’abandi bantu 27 bafatiwe mu birori by’isabukuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri Polisi yeretse itangazamakuru abantu 28 bafatiwe mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Aba bantu bafashwe tariki ya 24 Nzeri bafatirwa mu nzu ya Mutangana Jean d’Amour w’imyaka 25,...

Kigali: Polisi yerekanye abakora impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera mu Karere ka Gasabo Polisi yeretse itangazamakuru abantu Bane bacyekwaho guhimba impushya zo gutwara ibinyabiziga bakambura abaturage biyise abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Abafashwe ni Ishimwe Desire, Ndacyayisenga Elie, Nikwigize...

Kigali: Polisi yafashe ucyekwaho kwambura abashoferi yiyita umupolisi

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri yafashe uwitwa Rutaganda Augustin w’imyaka 48 ucyekwaho kwambura amafaranga abashoferi bakoze impanuka ababwira ko ari umupolisi ushinzwe impanuka. Rutaganda yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nzeri ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali. Uyu Rutaganda ubundi yari...

Ifungurwa ry’utubari, ingendo zigeza saa tanu i Kigali....Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Ku wa Kabiri, tariki ya 21 Nzeri 2021, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y ‘u Rwanda, Paul KAGAME. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa mbere Nzeri 2021 2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba zafashwe zo...

Polisi yatangiye ibikorwa byagutse byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu mu gihugu

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nzeri Polisi y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byagutse bigamije kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ubucuruzi bw’ibintu bitemewe mu Rwanda bikomeje kugaragara mu gihugu. Ni ibikorwa bizabera ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu birukikije ndetse no mu maduka n’amasoko y’imbere mu gihugu. Umuvugizi wa Polisi y’u...

Rubavu: Batandatu bafatanwe ibyangombwa bihimbano bigaragaza ko bipimishije COVID-19

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nzeri abantu batandatu bafatiwe ku mupaka witwa La Corniche One stop border post uherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo. Abafashwe ni Itangishaka Meschack w’imyaka 29, Imanizabayo Isaac w’imyaka 30, Kamanzi Jean Pierre w’imyaka 35 ,Zigiranyirazo Ildephonse w’imyaka 40, Niyonkuru...

Musanze: Abantu 28 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu bikorwa bya Polisi byabereye mu Karere ka Musanze ku kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 hafashwe abantu 28 barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Bafashwe kuwa Kabiri tariki ya 14 Nzeri, bafatirwa mu Murenge wa Muhoza,Akagari ka Mpenge, Umudugudu wa Rukoroko. 18 bafatiwe...

Polisi yerekanye uwohererezaga abantu SMS ababwira ko yabahaye amafaranga kuri Mobile Money

Polisi y’u Rwanda yerekanye umusore witwa Uwizeyimana Elie wamburaga abantu yafatiwe mu Karere ka Rusizi amaze kwambura umuntu amafaranga ibihumbi 307,778 ayakuye kuri telefoni ye mu buryo bwa Mobile Money. Aba bose beretswe itangazamakuru ku kicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo. Uwizeyimana Elie ubwo yafatwaga...

Musanze: Bafatiwe mu cyuho batekera umutwe umuturage ngo bamwambure

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nzeri ahagana saa moya za nimugoroba abapolisi bakorera mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’abaturage bafashe uwitwa Ndimurwango Evariste w’imyaka 37 na Harerimana Xavier w’imyaka 28. Aba bafashwe bagiye kwambura telefoni n’ibindi byari mu isakoshi y’uwitwa Musabyemariya Josephine w’imyaka 52....

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 1720