Zelensky yanze ubusabe bwa Putin bw’agahenge kuri Noheli y’aba-Orthodox

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yategetse minisitiri w’ingabo gushyiraho agahenge k’amasaha 36 ku rugerero bariho muri Ukraine, gihera kuri uyu wa gatanu.

Aka gahenge, gateganyijwe gutangira saa sita ku isaha ya Moscow (saa tanu i Kigali na Gitega), karahurirana na Noheli ku idini rya Orthodox ryo mu Burusiya.

Putin yasabye Ukraine nayo gukora nk’ibyo, ariko Kyiv yahise yamaganira kure ubusabe bwe.

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko ako gahenge ari ako kugerageza guhagarika ingabo ze gukomeza kwigira imbere.

Itangazo rya Kremlin risa n’irishimangira ko Putin yategetse ingabo ze guhagarika kurwana atari uko ashaka ko imirwano irangira, ahubwo kuko yumvise ubusabe bw’itorero rya Orthodox mu gihugu cye.

Umukuru w’iri torero yari yasabye agahenge nk’ako kuri Noheli kugira ngo abayemera bo muri iryo dini bajye gusenga kuri uyu munsi.

Itorero rya Orthodox ryizihiza Noheli tariki 07 Mutarama, nk’uko biri ku kirangaminsi cya Julius Kayizali.

Itangazo rya Kremlin rigira riti: “Hashingiwe ku busabe [bw’ukuriye itorero], perezida ategetse minisitiri w’ingabo w’Uburusiya gushyiraho agahenge ku ngerero zose muri Ukraine” mu masaha 36.

Putin yasabye Ukraine nayo gukora nk’ibyo kugira ngo “umubare munini w’aba-Orthodox batuye mu gace k’imirwano” babashe kwizihiza ijoro rya Noheli kuri uyu wa gatanu na Noheli yabo nyirizina kuwa gatandatu.

Ariko mu butumwa atangaza buri joro, Perezida Zelensky yavuze ko Uburusiya bushaka gukoresha ako gahenge mu guhagarika kwigira imbere kw’ingabo zabo mu burasirazuba bw’akarere ka Donbas no kuzana abandi basirikare n’ibikoresho.

Yagize ati: “Ibyo bizabaha iki? Kurushaho gutsindwa uruhenu gusa.”

Mu buryo budasanzwe, Zelensky yavuze ubutumwa bwe mu Kirusiya aho kuba mu kinya-Ukraine.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmitro Kuleba yavuze ko kenshi Moscow yagiye yanga ubusabe bw’amahoro bwa Zelensky.

Kuleba avuga ko Uburusiya bwarashe ibisasu ku mujyi wa Kherson tariki 24 Ukuboza no mu ijoro rishyira umwaka mushya nk’ibimenyetso ko Moscow idashaka no gutanga agahenge mu gihe cy’iminsi mikuru y’ukwemera.

Perezida Joe Biden wa Amerika abona ko ibyo Putin asaba ari gusa “kugerageza kubona umwuka”.

Naho umujyanama wa perezida wa Ukraine witwa Mykhailo Podolyak yavuze ko nta “gahenge k’igihe gito” kazabaho kugeza igihe ingabo z’Uburusiya zivuye ahantu hose zafashe.

Ibi biraba nyuma y’iminsi micye umubare munini w’ingabo z’Uburusiya wiciwe mu gitero cy’ibisasu bya Ukraine ku kigo cya gisirikare cy’agateganyo mu mujyi bafashe wa Makiivka.

Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yavuze ko hapfuye abasirikare bayo 89, wabaye umubare munini w’ingabo zabo bemeye zapfiriye rimwe kuva iyi ntambara itangiye.

Ibyo byabaye mu ijoro rishyira umwaka mushya – umwe mu minsi ikomeye yizihizwa cyane mu Burusiya.

Umusesenguzi wa politike Tatyana Stanovaya avuga ko bishoboka ko Kremlin ishaka ko nta kundi gutakaza gukomeye kuba ku wundi munsi mukuru ukomeye mu Burusiya.

Yanditse ati: “Putin ntabwo ashaka rwose ko ibyo byakongera kuri Noheli y’aba-Orthodox”.

Iri torero niryo ryiganje cyane mu Burusiya, nubwo hari n’ayandi.

Muri Ukraine, abantu bamwe bizihiza Noheli tariki 25 Ukuboza, abandi 7 Mutarama. Yombi ni iminsi y’ikiruhuko muri icyo gihugu.

Uyu mwaka ku nshuro ya mbere, Itorero Orthodox muri Ukraine ryavuze ko ryemereye abayoboke baryo kwizihiza Noheli tariki 25 Ukuboza.

Iri torero ariko ryacitsemo kabiri aho igice cyaryo mu burasirazuba bwa Ukraine gishinjwa ko kiri ku ruhande rwa Moscow.

Amasaha macye nyuma y’uko Moscow isabye agahenge, Ubudage bwavuze ko, kimwe na Amerika, nabwo bugiye guha Ukraine intwaro zizwi nka Patriots z’ubwirinzi bwa za misile.

Kuwa gatatu, Ubufaransa nabwo bwavuze ko bwoherereza Ukraine imodoka z’imitamenwa z’intambara.

Ukraine yakomeje gusaba gufashwa bwa gisirikare ku nshuti zayo z’amahanga mu gihe Uburusiya bwakomeza ibitero byabwo.

Putin ashinja iyi ntambara ibihugu by’iburengerazuba avuga ko ari byo nyirabayazana wayo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo