Umugore umwe yapfuye, abandi bantu 6 barakomereka ku buryo bukomeye nyuma y’uko umugabo yabarasiye mu birori byaberaga kuri Piscine mu nyubako iherereye i San Diego, muri California .
Abapolisi batabaye bahita barasa uyu mugabo wari uri kongera andi masasu mu mbunda ye. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki 30 Mata 2017. Umugabo w’umuzungu ngo wari wambaye ikabutura yaje atangira kurasa mu bantu bakoreraga umunsi mukuru kuri Piscine (Pool party) . Uwabonye ibi biba, yatangaje ko uwo mugabo yari afite icupa ry’inzoga mu kuboko kumwe , mu kundi afitemo imbunda yifashishije arasa.
Inyubako yarasiwemo aba bantu yegeranye na Kaminuza ya Calfornia, ishami rya San Diego.
Shelley Zimmerman, ukuriye Polisi yo muri San Diego, yatangaje ko abantu 8 aribo barashwe , harimo 6 bamerewe nabi.
Ati “ Abantu 8 nibo barashwe barakomereka, bajyanwa kwa muganga. Muribo abagore 4 ni abirabura b’Abanyamerika, abirabura 2 b’Abanyamerika n’umugabo umwe ukomoka muri Espagne. Umugabo umwe niwe wavunitse ukuboko ubwo yahungaga aho byabereye.”

Shelley Zimmerman, ukuriye Polisi yo muri San Diego ubwo yageraga aho aba bantu barasiwe

Abantu bari baje kureba uko byagenze nyuma y’uko amasasu yari yahagaze, Polisi yahageze
Shelley Zimmerman yongeyeho ko umugore umwe yapfiriye kwa muganga, naho abandi 6 ngo bamerewe nabi cyane.
Shelley Zimmerman yatangaje ko kajugujugu y’abapolisi yahise ihagera nyuma yo gutabazwa, basanga uwo mugabo akiri kongera amasasu mu mbunda ye, bahita bamurasa. Uwakoze iki gikorwa yamenyakanye ku mazina ya Peter Selis w’imyaka 49 gusa impamvu yabimuteye ntiramenyekana.
Abatangabuhamya babonye biba, batangaje ko uyu mugabo yarashe abantu basaga n’abari kwizihiriza isabukuru y’amavuko kuri ‘Piscine’.
/B_ART_COM>