US ishobora gufatira ibihano Putin igihe Uburusiya bwaba buteye – Biden

Perezida w’Amerika Joe Biden avuga ko yatekereza ku gufatira ibihano Perezida Vladimir Putin ubwe mu gihe Uburusiya bwaba buteye Ukraine.

Bwana Biden yavuze ko habaho "ingaruka zikomeye cyane" ku isi mu gihe Uburusiya bwaba bwinjiye muri icyo gihugu, kiri ku mupaka wo mu majyepfo ashyira uburengerazuba.

Yavuze ayo magambo mu gihe abandi bategetsi bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi (Uburayi n’Amerika) bakomeje kuburira ko Uburusiya bwagira ibibazo bikomeye mu gihe bwaba buteye.

Uburusiya bwashinje Amerika n’ibindi bihugu bimwe "kongera ubushyamirane" kuri icyo kibazo kandi buhakana buvuga ko nta gahunda bufite yo kwinjira muri Ukraine.

Ariko, Uburusiya bwakusanyirije ingabo ku mupaka, abasirikare b’Uburusiya bagera ku 100,000 bakaba baroherejwe muri ako karere.

Asubiza ibibazo by’abanyamakuru, Bwana Biden yasubije "yego" ubwo yari abajijwe niba ashobora gufatira ibihano Perezida w’Uburusiya we ubwe mu gihe icyo gihugu cyaba giteye Ukraine.

Yavuze ko igikorwa cyo kurenga umupaka wa Ukraine cyaba gisobanuye "ingaruka zikomeye cyane ku isi hose" kandi ko gishobora kuba "igitero cya mbere kinini cyane kibayeho nyuma y’intambara ya kabiri y’isi".

Bwana Biden yongeyeho ko yakumva ari ngombwa kongera ingabo z’umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare w’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) mu Burayi bw’uburasirazuba.

Yagize ati: "Tugomba gusobanura neza ko nta mpamvu ihari ku muntu uwo ari we wese, ku munyamuryango uwo ari we wese wa NATO, yo guhangayika [yibaza] niba... NATO yaza kubatabara".

Ariko yasubiyemo ko nta gahunda ihari yo kohereza abasirikare b’Amerika muri Ukraine ubwayo.

Uburusiya bwasubizanyije uburakari ayo magambo ye, bushinja Amerika na OTAN "kurunda" muri Ukraine intwaro n’abajyanama mu bya gisirikare.

Mu itangazo, ambasade y’Uburusiya mu muryango w’abibumbye (ONU/UN) yagize iti: "Nta gisobanuro gihari cy’icyo amato y’intambara y’Amerika arimo gukora hafi y’inkombe y’Uburusiya".

Mu yandi makuru, ubutegetsi bwa Bwana Biden bwatangaje ko burimo gukorana n’abatanga ibitoro na gaz (gas) bo mu bice bitandukanye ku isi mu kongera ibyo bohereza i Burayi, mu kwitegura igihe Uburusiya bwaba buhagaritse ibyo buhohereza, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The New York Times.

Kuri ubu, Uburusiya ni bwo bwoherereza umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) hafi kimwe cya gatatu cy’ibitoro bitayunguruye na gas utumiza mu mahanga.

Mbere yaho, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yavuze ko inshuti z’ibihugu by’i Burayi n’Amerika zizihimura ku gitero icyo ari cyo cyose bifatira Uburusiya ibihano "bikaze cyane" byo mu rwego rw’ubukungu. Yongeyeho ko Ubwongereza bwiteguye kohereza ingabo zo kurinda inshuti zabwo zo muri OTAN zo muri ako karere.

Yakomoje ku ngingo yo guca Uburusiya mu buryo mpuzamahanga bwo kohereza amafaranga buzwi nka ’Swift’, ikintu abategetsi bo hejuru bo mu Burusiya bavuze ko gisobanuye ko Uburayi butaba bugishoboye kuriha no kwakira ibicuruzwa by’Uburusiya.

Hagati aho, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko ibiganiro n’Uburusiya bizakomeza.

Yongeyeho ko ku wa gatanu azavugana kuri telefone na Bwana Putin, ashaka ko Uburusiya busobanura neza ibyo bushaka gukora kuri Ukraine.

Mu biganiro byihutirwa byo ku wa mbere, ibihugu bikomeye by’i Burayi n’Amerika byemeranyijwe ku bihano "bitigeze bibaho mbere" byafatirwa Uburusiya igihe bwaba buteye Ukraine.

Amerika yanavuze ko abasirikare bayo 8,500 bambariye urugamba - ku ruhande rumwe biteguye mu gufasha kongerera ingufu inshuti z’Amerika zo muri OTAN - ibyo Uburusiya bwavuze ko biteje "guhangayika gukomeye".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo