Putin yari he ubwo impanuka yishe Yevgev Prigozhin yabaga?

Ubwo hasohokaga inkuru z’impanuka y’indege bitekerezwa ko yishe umukuru w’umutwe w’abasirikare b’abacanshuro wa Wagner Yevgeny Prigozhin, Perezida w’Uburusiya yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byizihizaga imyaka 80 Uburusiya bumaze butsinze Ubudage bw’Abanazi.

Intambara yo mu 1943 ifatwa nk’intambara ikomeye kurusha izindi yabayeho yifashishije ibifaru by’intambara.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibi birori byaberaga ahitwa Kursk, ntabwo Putin yigeze agira icyo avuga kuri iyi mpanuka icyakora yashimiye abasirikare b’Uburusiya “barwanana umutima w’ubutwari” muri Ukraine.

Kare mu gitondo cy’ejo ku wa gatatu, Putin yari yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga inama ya BRICS ikomeje kubera muri Afurika y’Epfo aho yavuze ko yiyemeje kurangiza intambara ya Ukraine aho yanashinje ibihugu byo mu Burengerazuba nk’ibyashoje iyo ntambara.

Kugeza ubu haravugwa byinshi ku rupfu rwa bwana Yevgev Prigozhin wari aherutse kugaragaza ko atishimiye imitegekere y’igisirikare cy’Uburusiya.

Kugeza ubu nta cyo Uburusiya buratangaza ku rupfu rw’uyu mugabo wabaye umutetsi wa Putin kugeza ubwo akomera akaza kuyobora umutwe wa Wagner kuri ubu ubarizwa mu bihugu byinshi aho ufatwa nk’ukuboko k’Uburusiya mu bikorwa bya gisirikare hirya no hino ku isi.

Urupfu rwa Prigozhin wari aherutse kugaragara mu mashusho ya videwo avuga ko ubu ari muri Afurika mu rwego rwo gukomeza gufasha Uburusiya kuba igihangange ku migabane yose. Ni amashusho bivugwa ko yaba yarafatiwe muri Niger ahaheruka kubera ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe na jenerali Tchiani wahiritse ku butegetsi bwana Mohammed Bazoum.

Hari ibivugwa ko urupfu rwa Prigozhin ari igikorwa cya gisirikare kidasanzwe cyakozwe na leta y’Uburusiya mu kwikiza uyu mugabo uherutse kwivumbura muri iki gihugu ndetse we n’abarwanyi yari ayoboye mu ntambara ya Ukraine bakambuka umupaka bagasubira mu Burusiya mu gihe abandi bavuga ko ari umukino wa politiki Uburusiya bukina ngo bubeshye isi ko yapfuye maze abamuhugaga nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika babireke bityo na we yikorere akazi ke neza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo