Putin abwira Xi: Tuzaganira kuri gahunda yawe yo gusoza intambara muri Ukraine

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko azaganira na Perezida Xi Jinping kuri gahunda y’uyu mutegetsi w’Ubushinwa ikubiye mu ngingo 12 yo "gucyemura amakuba akaze yo muri Ukraine", muri uru ruzinduko rwari rwitezwe cyane rwa Xi i Moscow.

Ubwo aba bategetsi bitanaga "inshuti nkunda", Putin yagize ati: "Buri gihe tuba twiteguye gahunda y’ibiganiro".

Mu kwezi gushize, Ubushinwa bwatangaje gahunda yabwo yo gusoza intambara - ikubiyemo "guhagarika imirwano" no gusubukura ibiganiro by’amahoro.

Ariko ku wa gatanu, Amerika yaburiye ko gahunda y’amahoro ishobora kuba ari "amayeri yo gutinza ibintu".

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yagize ati: "Isi ntikwiye kubeshywa n’icyemezo cy’amayeri icyo ari cyo cyose cy’Uburusiya, bushyigikiwe n’Ubushinwa cyangwa ikindi gihugu icyo ari cyo cyose, cyo gukonjesha [kuryamisha, guhagarika] intambara hashingiwe ku byo bushaka bwo ubwabwo".

Yongeyeho ati: "Gusaba ko habaho agahenge katarimo gukura abasirikare b’Uburusiya ku butaka bwa Ukraine urebye byaba ari ugushyigikira icyemezo cy’igitero cy’Uburusiya".

Gahunda y’Ubushinwa ntabwo yavuze byeruye ko Uburusiya bugomba gukura abasirikare babwo muri Ukraine - ibyo Ukraine yavuze ko ari cyo kintu cya ngombwa mbere yuko habaho ibiganiro ibyo ari byo byose.

Ahubwo, gahunda y’Ubushinwa ivuga ku "kubaha ubusugire bw’ibihugu byose", ikongeraho ko "impande zose zigomba kuguma zishyira mu gaciro ndetse zikagira kwigengesera" hamwe no "guhosha ibintu gahoro gahoro".

Iyo gahunda y’Ubushinwa yanamaganye ikoreshwa ry’"ibihano by’uruhande rumwe" - icyabonywe nk’uburyo buteruye bwo kunenga inshuti za Ukraine zo mu burengerazuba.

Ku wa mbere, itsinda rya muzika rya gisirikare ryahaye ikaze Perezida Xi i Moscow. Perezida Putin yashimye Ubushinwa kubera "gukurikiza ihame ry’ubutabera" no guharanira ko habaho "umutekano udacagase [utagabanyije] kuri buri gihugu".

Ku ruhande rwe, Perezida Xi yabwiye Perezida Putin ati: "Ku butegetsi bukomeye bwawe, Uburusiya bwateye intambwe ikomeye mu iterambere mu burumbuke bwabwo. Mfite icyizere ko Abarusiya bazakomeza kugushyigikira cyane".

Mbere yuko Xi ahagera, Putin yanditse mu kinyamakuru cya leta y’Ubushinwa People’s Daily ko ibi bihugu byombi bitazacibwa intege na gahunda y’Amerika "irimo ubushotoranyi".

Mu ruhame, abategetsi bo muri Ukraine bakomeje gushimangira icyo bahuriyeho n’Ubushinwa - kubaha ubusugire no kutavogera ubutaka bw’ikindi gihugu.

Ariko ahiherereye, bamaze igihe baca hirya no hino bashaka ko habaho inama - cyangwa ikiganiro cyo kuri telefone - hagati ya Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky na Perezida Xi.

Ubwoba buri i Kyiv ni uko ubufasha bw’Ubushinwa ku Burusiya - muri iki gihe ni ubufasha bushingiye ku ikoranabuhanga n’ubucuruzi - bushobora guhinduka ubwa gisirikare, bikaba byashoboka ko bubamo no guha Uburusiya ibisasu bya rutura.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo