Pierre Buyoya wategetse u Burundi yapfuye, harakekwa Covid 19

Pierre Buyoya wayoboye u Burundi incuro ebyiri- kuva mu 1987 kugeza mu mwaka wa 1993, no kuva mu 1996 kugera mu wa 2003 yapfuye. Harakekwa ko yazize COVID-19.

Buyoya wavutse mu mwaka wa 1949 atabarutse yari amaze ibyumweru bitatu yeguye ku mwanya w’Intumwa ya Afurika yunze Ubumwe muri Mali.

Yari yeguye ngo kugira ngo abone umwanya wo gukurikirana neza urubanza rwe inkiko zo mu Burundi zari ziherutse kumucira zikamukatira igifungo cya burundu ahamijwe icyaha cyo kuba yaragize uruhare mu rwa Perezida Ndadaye Melchior na we wayoboye u Burundi.

Radiyo Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru yavuze ko hataramenyekana neza intandaro y’urupfu rwa Buyoya wavuye mu gisirikari afite ipeti rya Majoro icyakora yatangaje ko amakuru yahawe n’abagize umuryango we avuga ko ngo ‘yari arwaye Covid-19’.

Mu bihe bitandukanye Petero Buyoya yayoboye u Burundi yajyaga ku butegetsi abanje guhirika uwari uburiho. Ubwa mbere hari kuva mu mwaka wa 1987 kugeza mu wa 1993 nyuma abusubiraho kuva mu mwaka wa 1996 kugeza mu 2003.

Muri uyu mwaka wa 2020, igihugu cy’u Burundi kibuze abakiyoboye babiri kuko muri Kamena uyu mwaka na Perezida Petero Nkurunziza wayoboye iki gihugu na we yapfuye azize indwara y’umutima gusa amakuru akaba yaravuzwe cyane ko na we mu by’ukuri yaba yarazize Covid-19.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo