Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo yeguye

Perezida Jacob Zuma w’Afurika y’Epfo amaze kwegura ku mwanya w’ubuyobozi bw’igihugu.

Mu ijambo yagejeje ku banyafurika y’epfo n’amahanga, Zuma yagize ati " Nahisemo kwegura ku mwanya wa perezida, n’ubwo ntemeranya n’ubuyobozi bw’ishyaka rya ANC". Zuma yari yasabwe kutarenza uyu munsi ateguye, bitaba ibyo inteko ishinga amategeko ikamukuraho kuri uyu wa kane tariki 15 Gashyantare 2018.

Avugira kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa gatatu mu masaha ya kare, Zuma yari yavuze ko mu nama yagiranye n’abayobozi bakuru b’ishyaka riri ku butegetsi ANC bari bumvikanye ko azegura ariko bitari muri iki gihe. Yavuze ko yari yabasabye ko yazegura mu kwezi kwa gatandatu.

Abagize komite nyobozi y’ishyaka ANC banze icyifuzo cya Zuma maze bamutegeka guhita yegura. Ishyaka ANC ryahise ritangaza ko naramuka ateguye uyu munsi, inteko ishinga amategeko izaterana kuri uyu wa kane kugira ngo imukureho icyizere.

Paul Mashatile ushinzwe ikigega muri ANC yavuze ko igihe ari iki kugira ngo Zuma yegure. Yavuze ko igihugu kidashobora gukomeza gutegereza.

Zuma, w’imyaka 75 y’amavuko, yari amaze imyaka icyenda ku butegetsi. Yakomeje gushinjwa ruswa no kuzambya ubukungu bw’igihugu.

Zuma yatowe muri 2009 , atorerwa manda 2 zongerwa. Yegujwe mbere y’uko manda ye kabiri irangira. Biteganyijwe ko azasimburwa na Cyril Ramaphosa wari Visi Perezida uherutse no gutorerwa kuyobora ANC.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo