Noheli y’Amaraso: Uburusiya Bwarashe ibisasu byica 8 i Kherson

Uburusiya bwateye ibisasu rwagati mu mujyi wa Kherson byasize bihitanye abantu umunani mu gihe abaturage 17 bandi bakomeretse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, nk’uko amakuru ava mu biro by’umushinjacyaha w’umujyi wa Kherson yabitangaje.

“Hari umubare w’abantu runaka bajyanywe mu bitaro bakomeretse bikomeye cyane. Ibikorwaremezo bya rubanda byangijwe, harimo n’amazu abaturage batuyemo, inyubako zikoreramo ubuyobozi bwa leta ndetse n’imodoka,” ni ko raporo ivuga.
Iki gitero cy’ibisasu cyagabwe hafi y’isoko rikuru ku munsi w’isoko, nk’uko abatuye muri aka gace babitangaje.

“Abarusiya bagabye ikindi gitero cy’iterabwoba- batera ibisasu rwagati mu mujyi! Abantu bapfuye, inyubako zangiritse. Iki gitero cyabaye ku munsi w’ikiruhuko, abantu benshi bari mu mihanda,” ni ko Kyrylo Tymoshenko Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Ukraine yanditse.

Perezida Volodymyr Zelenskyi yise iri terwa ry’ibisasu “iterabwoba”.
“Igihugu cy’iterabwoba gikomeje gutera ibisasu ku baturage i Kherson. Ku wa gatandatu mu gitondo, bucya ari noheli, rwagati mu mujyi hatewe. Ibi si ibikorwaremezo bya gisirikare, kandi si intambara uko amategeko abivuga. Iri ni iterabwoba, ubu ni ubwicanyi bugamije gutera abantu ubwoba no kwishimisha. Isi ikeneye kubona no gusobanukirwa ni ubugome n’ubushotoranyi bwo ku kihe kigero duhanganye na bwo,” ni ko yanditse.

Igisirikare cya Ukraine cyigaruriye umujyi wa Kherson kiwuvanye mu minwe y’ingabo z’Uburusiya ku itariki ya 11 ariko abasirikare b’Uburusiya baracyari hafi y’uwo hakurya y’umugezi wa rw’ibumoso bwa Dnieper, hakaba muri metero 500 gusa uvuye muri Kherson.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo