Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya yitabye Imana

Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya hagati ya 2003 na 2013, yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, afite imyaka 90.

Urupfu rw’uyu mugabo rwatangajwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wavuze ko igihugu kibuze umuntu w’intwari ndetse ategeka ko habaho ibihe byo kumwunamira, amabendera akururutswa kugeza hagati.

Ati “Ni umunsi w’agahinda kuri twe nk’igihugu, twabuze umuyobozi mwiza wahoze ari Perezida, Mwai Kibaki. Ntegetse ko mu rwego rw’agaciro Abanya-Kenya bahaga Mwai Kibaki, igihugu gishyiraho igihe cy’icyunamo kugeza mu mugoroba w’umunsi azashyingurwaho. Muri icyo gihe amabandera yose yururutswe agezwe muri kimwe cya kabiri.”

Ntihigeze hatangazwa icyishe uyu mugabo wabaye kandi Visi Perezida wa Kenya mu gihe cy’imyaka 10 uhereye mu 1978 kugera mu 1988 ubwo iki gihugu cyayoborwaga na Daniel arap Moi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo