Menya Samia Hassan Suluhu uteganyijwe kuba Perezida wa Tanzania

Mama Samia Hassan Suluhu wari Visi Perezida kuva mu mwaka wa 2015, ubu agiye gusimbura Perezida John Magufuli wapfuye ku wa gatatu, leta igatangaza ko yazize ibibazo by’umutima.

Samia agiye kuba kuri uyu mwanya mu gihe cyari gisigaye kuri manda ya kabiri y’imyaka itanu, bivuze ko azageza mu mwaka wa 2025, nkuko bikubiye mu itegekonshinga rya Tanzania.

Byitezwe ko aca umuhigo wo kuba umugore wa mbere muri Tanzania ubaye Perezida.

Biteganyijwe ko anaba Perezida wa kabiri mu mateka ya Tanzania ukomoka mu birwa bya Zanzibar, uwa mbere yari Ali Hassan Mwinyi, wategetse Tanzania imyaka 10, kuva mu 1985 kugeza mu 1995.

Ubu ni nabwo bwa mbere Tanzania ipfushije Perezida akiri ku butegetsi, uwari umwungirije akamusimbura.

Mama Samia ni muntu ki ?

Mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo mu 2015, Samia Hassan Suluhu wiyamamazaga nk’uwaba Visi Perezida ku itike y’ishyaka CCM, yagaragaye aherekejwe n’imodoka z’abahanzi benshi bakomeye bo muri Tanzania.

Mbere yaho, benshi baramutinyaga kubera kumwubaha - ariko, nk’uburyo bwo kwiyegereza abayoboke, abasaba ikintu kimwe gusa: kumwita ’Mama’.

Kuva icyo gihe, inkingi yari ibatandukanyije irasenyuka, ibikorwa bye byo kwiyamamaza biritabirwa cyane - bitandukanye n’ibyari bimenyerewe mbere mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya wa visi perezida.

Ku Banyatanzania benshi, Samia Hassan Suluhu, w’imyaka 61, yamenyekanye cyane kurushaho ubwo yagirwaga uwungirije umukuru w’akanama ko mu nteko ko gutegura itegekonshinga rishya mu 2014.

Kubera ko inteko yatangazaga ibikorwa bitandukanye kuri televiziyo birimo kuba, kandi n’Abanyatanzania benshi bafite amashyushyu (amatsiko) yo kumenya ibirimo kuba, isura ya Samia yatangiye kumenyerwa mu maso ya benshi ndetse n’ubushobozi bwe bwo kuyobora burigaragaza.

Ubwo CCM yatsindaga amatora rusange yo mu 2015 - avugwa ko ari yo ya mbere yabayemo guhatana cyane mu mateka y’iki gihugu, Samia yanditse amateka aba umugore wa mbere ugeze kuri uwo mwanya wa Visi Perezida kuva Tanzania yatangira kubaho nk’igihugu.

Ariko ibyo ni ibyagaragariraga amaso hanze.

Mu bikorwa bisanzwe bya politike byo mu nteko muri icyo gihe, Samia yari azwiho kugira ubushobozi bwo gutuza - no mu gihe mu nteko y’icyo gihe hari harimo umwuka mubi w’imikorere, kandi ngo akamenya no kuvugana n’abantu bose.

Mama Samia yashakanye n’umugabo we Hafidh Ameir mu 1978, babyaranye abana bane.

Umwana we uzwi cyane ni uwitwa Wanu, uyu akaba ari umudepite mu nteko ishingamategeko ya Tanzania.

Samia afite impamyabumenyi mu bukungu (cyangwa ubutunzi mu Kirundi) yo ku rwego rwa ’postgraduate diploma’ yakuye kuri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza. Yize kandi imitegekere kuri Kaminuza ya Mzumbe muri Tanzania.

Madamu Samia avuga ko inzira yanyuzemo itari yoroshye nkuko hari ababivuga.

Ati: "Urugendo rwanjye muri politike rwabaye rurerure kandi rurimo n’inyungu. Si ibintu byoroshye gukorera umuryango wawe ugakomeza n’ubuzima bwa politike, kwiga n’izindi nshingano zo mu kazi".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo