Macron yongeye gutorerwa kuyobora Ubufaransa

Emmanuel Macron wahabwaga amahirwe yongeye gutorerwa kuba perezida w’Ubufaransa atsinze mucyeba we Marine Le Pen.

Ku kiciro cya kabiri, Macron yatsinze n’amajwi 58.55% by’amajwi naho mucyeba we Le Pen yagize amajwi to 41.45%.

Macron niwe perezida wa mbere w’Ubufaransa utsinze kuri manda ya kabiri mu myaka 20ishize.

Nibura umuntu umwe kuri batatu mu batora nta n’umwe yatoye muri aba. Abitabiriye itora babaye 72%, urugero ruto mu kiciro cya kabiri cy’itora kuva mu 1969.

Abashyigikiye Macron bari bakoraniye mu busitani buri hafi ya Tour d’Eiffel i Paris bahise batera hejuru mu byishimo.

Baririmbaga mu bagira bati: "Macron, President" mbere gato na nyuma y’uko atangajwe nk’ugiye gutegeka Ubufaransa indi myaka itanu.

Le Pen yemeye ko yatsinzwe

Marine Le Pen, utsinzwe ku nshuro ya gatatu amatora ya perezida, yabwiye abamushyigikiye ko nubwo atsinzwe urugamba rutarangiye kandi ko bageze ku musaruro w’amateka.

Ku majwi ya Le Pen hiyongereyeho amanota 8 ugereranyije n’amatora ya 2017 ubwo nabwo yari ahanganye na Macron.

Yanenze Macron gukoresha inzira z’amanyanga mu kwiyamamaza, ashimira abantu - by’umwihariko bo mu byaro no hanze y’Ubufaransa - bakomeje kumunambaho.

Le Pen yavuze ko azakomeza kuba inkingi ikomeye itavugarumwe na Macron.

Ndi perezida wa bose’ - Macron

Emmanuel Macron yavuze ko abenshi bamutoye kugira ngo bahagarike igerwaho ry’imigambi ya mucyeba we.

Yavuze ko arimo gutekereza ku bifashe n’abatoye Le Pen ubu bababaye kubera kunegurwa n’abamushyigikiye.

Yabasabye abo ku ruhande rwe kudakwena abo bandi.

Ati: "Guhera ubu, ntabwo nkiri umukandida w’uruhande rumwe, ahubwo perezida wa bose.

"Ndabwira abatoye urundi ruhande ko inshingano zanjye n’ikipe yanjye zizaba gukemura ibibazo byabo."

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo