Macron afite ubwoba ko Uburayi bushobora gucikamo ibice

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa ahangayikishijwe nuko Ubulayi bushobora kwisanga mu ntambara z’urudaca hagati y’ibihugu byubakiye kuri demokarasi n’ibindi bitangiye kugaragaza imitegekere y’igitugu.

Mu ijambo yavugiye mu nteko ishinga mategeko y’umuryango w’ibihugu by’Ubulayi mu mujyi wa Strasbourg, perezida Macron yahamagariye ibihugu 28 bigize uwo muryango guhagurukira kurwanya politike ishingiye ku butegetsi bw’ubuhenzanguni bugendera ku bya kera.

Abivuze nyuma yuko abashyigikiye iyo myumvire baheretsu gutsinda amatora mu bihugu birimo Pologne, Hungaria no mu Butaliyani.

Macron, w’imyaka 40 yatsinze Marine Le Pen nawe ushyigikiye amatwara ya kera mu matora yabaye umwaka ushize.

Macron yavuze ko yifuza kubarizwa mu Burayi bukomeye, bushyize hamwe kandi bushyira imbere ubusugire bw’umuryango.

Yahamagariye ibihugu bigize uwo muryango kubaka ubumwe bugamije gutezanya imbere, bwakira impunzi n’abimukira bakeneye aho bikinga kandi bukomeye mu bijyanye na gisilikali.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo