Koreya ya Ruguru yikomye USA yagurukije B-1B irasa ibisasu kirimbuzi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017, Koreya ya Ruguru yagaye igikorwa cyakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kugurukiriza indege yo mu bwoko bwa B-1B irasa ibisasu bya Kirimbuzi mu kirere cy’umwigimbakirwa wa Koreya [Korean Peninsula].

Ku wa Kane tariki 2 Ugushyingo 2017 nibwo indege zo mu bwoko bwa B-1B zahagurutse ku birindiro bya Anderson Air Force biherereye ku kirwa cya Guam zigurukira mu kirere cya Koreya y’Epfo mu myitozo Koreya ya Ruguru yafashe nko kuba Leta Zunze Ubumwe ziri kwitoza uko zizarasa kuri Koreya ya Ruguru nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru, KCNA.

KCNA yakomeje itangaza ko igiteye inkeke kurushaho ari uko ubwato buhagurukiraho indege z’intambara bwitwa Ronald Reagan bwagumye mu mazi ari hafi ya za Koreya zombi nyuma y’uko imyitozo yahuzaga ingabo za Amerika na Koreya y’Epfo irangiye. Ibi biro ntaramakuru kandi byongeye ko hari andi mato 2 nayo ahagurukiraho indege , Theodore Roosevelt na Nimitz nayo atari kure cyane y’igihugu cyabo.

Koreya ya Ruguru ibinyujije muri KCNA yakomeje itangaza ko ibyo byose bigaragaza ko Amerika ariyo iri gutuma ikibazo ibi bihugu byombi bifitanye gikomera kurushaho ndetse ikaba ishaka gutangiza intambara y’ibisasu kirimbuzi.

Indege zo mu bwoko bwa B-1B zirahambaye cyane kuko zifite n’ubushobozi bwo kuba zabasha kurasa ibisasu kirimbuzi.

Si ubwa mbere Amerika igurukiriza izi ndege mu kirere cya‘Korean Peninsula’ kuko mu ijoro ryo ku itariki 10 rishyira tariki 11 Ukwakira 2017 nabwo Amerika yagurukije indege 2 zo mu bwoko bwa B-1B zivuye ku kirwa cya Guam.

Ibyo wamenya ku ndege zo mu bwoko bwa B-1

Bwa mbere indege yo bwoko bwa B-1 yakozwe muri 1970 ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zayoborwaga na Richard Nixon wari umaze igihe gito atowe. Bwa mbere B-1 yagurutse tariki 23 Ukuboza 1974. Kuyigerageza byarakomeje kugeza mu mwaka wa 1976.

Muri 1980 nibwo uruganda rwa Rockwell ruzikora rwasabye ko habaho gukora indi ndege ifite impinduka, B-1B ifite umuvuduko wisumbuyeho , yabasha gutwara intwaro nyinshi no kwikorera amavuta menshi ugereranyijwe nuko B-1A yari iteye.
Tariki 2 Ukwakira 1981 ubuyobozi bushya bwa Perezida Ronald Reagan nibwo bwemeje ubusabe bw’uruganda rwa Rockwell, hatangizwa ku mugaragaro kuvugurura B-1. Indege 2 za B-1A zaravuguruwe, iguruka bwa mbere tariki 23 Werurwe 1983. B-1B yakozwe atari uko hahinduwe B-1A ya mbere yasohotse mu ruganda muri 1984.

Indege yo mu bwoko bwa B-1B y’igisirikare cyo mu kirere cya USA

Gukora amavugurura kuri B-1B byarakomeje kuva mu mwaka wa 1990 ndetse nanubu iyi ndege igenda ikorerwaho amavugurura anyuranye ayifasha gukomeza kuba akataraboneka mu kazi.

Indege yo mu bwoko bwa B-1 ifite ubushobozi bwo kuguruka ku muvuduko wa kilometero 1.448 ku isaha imwe (1.448km/h). B-1 ipima ibiro 86.182. Iyo ipakiye ishobora kugeza ku biro 216.363.

Iyo iguruka ku isaha imwe, B-1 itwara asaga ibihumbi mirongo itandatu na bitatu by’amadorali ya Amerika (63 215 $). Ni angana na 53.732.750 FRW.

Muri 1998, B-1B yakoreshejwe mu bitero byo muri Irak muri ‘Mission’ yiswe ‘opération Desert Fox’. Muri 1999 yakoreshejwe mu ntambara yo muri Kossovo. Muri 2001 na 2009 yifashishijwe mu ntambara yo muri Afghanistan. Muri 2003, B-1B zigera ku 8 zafashije ingabo za Amerika kuguma zirwana mu ijoro ryose mu ntambara yo muri Irak. Iheruka gukoreshwa muri 2014 mu ntambara yo kurwanya Islamic State.

Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite indege 4 zo mu bwoko bwa B-1A n’indege 100 zo mu bwoko bwa B-1B .

Koreya ya Ruguru ifite ubushobozi bwo kurasa B-1B?

Igisubizo cy’iki kibazo ni yego. Ikinyamakuru The Diplomat , mu nkuru yacyo ‘Would North Korea Shoot Down a US B-1B Bomber? Yes. Could It?’ ya tariki 26 Nzeli 2017, cyatangaje ko ko Koreya ya Ruguru ifite uburyo 2 yarasamo B-1B.

Uburyo bwa mbere ni ubwo gukoresha indege zayo zo mu kirere cyangwa se ikaba yakoresha missile yo mu bwoko bwa , SAM (surface-to-air missile). Missile zo mu bwoko bwa SAM Koreya ifite yakoresha harimo S-200 cyangwa KN06 (Pongae-5) SAM.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ######

    Bos mbona ari abagabo. But, nivugane amaraso y’inzira karengane atararinda guseseka.

    - 4/11/2017 - 22:12
  • Nijimbere Gilbert

    Iyo Ntambara Bihaya Niyatangura Ntanumwe Azoyungukiramwo Kiretse Uruhombo N’inzirakarengane Zizohahonera Kuko Ntanyungu Iva Mu Ntambara Atari Amarira Gusa.

    - 5/11/2017 - 15:09
Tanga Igitekerezo