Kim Jong-un yemeye ko hari ikibazo ’gikomeye’ cy’ibiribwa muri North Korea

Perezida Kim Jong-un wa Koreya ya ruguru yemeye ku mugaragaro ko igihugu cye gifite ubukene bw’ibiribwa.

Avugira mu nama y’abategetsi bakuru, Kim yavuze ko "ikibazo cy’ibiribwa mu bantu kiragenda gikomera".

Yavuze ko urwego rw’ubuhinzi rwananiwe kugera ku ntego zarwo z’umusaruro kubera imiyaga n’imvura bikabije byateye imyuzure ahantu hanini.

Hari amakuru avuga ko ibiciro byazamutse cyane, ikinyamakuru NK News kivuga ko ikilo kimwe cy’ibitoki kigura $45 (asaga Rwf45,000).

(NK News ni ikinyamakuru cy’Abanyamerika gikorera i Seoul muri Koreya y’Epfo gitangaza amakuru n’ubusesenguzi kuri Koreya ya ruguru).

Koreya ya ruguru yafunze imipaka yayo mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Byatumye ubuhahirane n’Ubushinwa bugorana, mu gihe iki gihugu gicungira ku biribwa, ifumbire n’ibitoro biva mu Bushinwa.

Koreya ya ruguru igowe kandi n’ibihano mpuzamahanga yashyiriweho kubera imigambi yayo y’ingufu za kirimbuzi.

Kim ukuriye ishyaka rukumbi mu gihugu, yavuze ku kaga k’ibiribwa mu nama nkuru y’iri shyaka ry’Abakozi yatangiye muri iki cyumweru mu murwa mukuru Pyongyang.

Muri iyo nama, Kim yavuze ko umusaruro w’inganda wazamutseho kimwe cya kane ugereranyije n’igihe nk’iki umwaka ushize.

Muri iyo nama abategetsi bari bategereje kuganira ku mibanire na Amerika na Koreya y’epfo, ariko nta makuru kuri iyo ngingo aratangazwa.

Mu kwezi kwa kane, mu buryo budasanzwe Kim yemeye ko bugarijwe n’ibihe bikomeye, asaba abategetsi "kwitegura ibihe bya ’Arduous March’ bigoye kurushaho kugira ngo byorohere abaturage bacu."

’Arduous March’ ni imvugo ikoreshwa n’abategetsi baho bavuga ku kaga kabaye mu gihugu mu nzara yateye mu myaka ya 1990, ubwo gutembagara kw’Ubumwe bw’Abasoviyeti (URSS) kwatumye iyi Koreya ibura inkunga nini.

Ntabwo hazwi neza umubare w’abamaze kwicwa n’inzara muri Koreya ya ruguru kugeza ubu.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo