Kenya: Umugabo we ’aracyekwa’ mu gihe Tirop ufite umuhigo w’isi yasanzwe yapfuye

Umunya-Kenya ufite umuhigo w’isi Agnes Tirop yasanzwe yatewe icyuma kugeza apfuye mu rugo rwe ruri mu mujyi wa Iten mu burengerazuba bw’igihugu, polisi iri gufata umugabo we nk’ucyekwa.

Uyu usiganwa ku maguru ufite imidari ibiri ya ’bronze’ muri shampiyona z’isi, wasoje ari ku mwanya wa kane ku mukino wa nyuma muri metero 5,000 mu mikino Olympiques mu mezi abiri ashize, yari afite imyaka 25.

Mu kwezi gushize, Tirop yaciye umuhigo w’isi mu isiganwa ry’abagore bonyine muri kilometero 10 basiganwa mu muhanda mu Budage.

Iperereza ku cyaha ririmo gukorwa ku rupfu rwe, polisi ivuga ko umugabo we yaburiwe irengero.

Ku wa gatatu, abapererezi bagenzura ahabereye icyaha bari bari mu rugo kwa Tirop, polisi ivuga ko ku wa kabiri nijoro se ari we watabaje avuga ko yaburiwe irengero.

Tom Makori, ukuriye polisi muri ako karere, yagize ati: "Ubwo [abapolisi] bageraga mu nzu, basanze Tirop ku gitanda kandi hari hari ikidendezi cy’amaraso hasi".

"Babonye ko yari yatewe icyuma mu ijosi, byatumye twemeza ko cyari igikomere cyatewe n’icyuma, kandi turemeza ko icyo ari cyo cyateye urupfu rwe.

"Umugabo we aracyashakishwa, kandi amaperereza y’ibanze atubwira ko umugabo we ari ucyekwa kuko adashobora kuboneka. Polisi irimo kugerageza kubona umugabo we kugira ngo ashobore gusobanura icyabaye kuri Tirop".

Makori yongeyeho ko polisi yemeza ko amashusho y’umutekano ya CCTV yo mu nzu ashobora gufasha mu iperereza ryayo.

Tirop yanasanzwe yapfuye afite igikomere cy’icyuma mu nda ye, nkuko hari ababibwiye BBC.

Mu itangazo, ishyirahamwe ry’imikino ngororangingo ryagize riti: "Ishyirahamwe ry’imikino ngororangingo rya Kenya ribabajwe cyane no kumenya urupfu rutunguranye rwa Agnes Tirop ufite umudari w’isi wa bronze muri metero 10,000".

"Dukomeje gukora ngo dutahure andi makuru ajyanye n’urupfu rwe. Kenya ibuze intyoza yari umwe mu bihangange birimo kuzamuka byihuse mu gusiganwa ku rwego mpuzamahanga, abicyesha imyitwarire ye inogeye ijisho mu muhanda".

’Tubuze uwahesheje ishema igihugu cyacu’
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yagize ati: "Birahangayikishije, birababaje cyane kuba tubuze usiganwa ukiri muto kandi utanga icyizere [cy’ejo hazaza], ku myaka micye 25 washoboye guhesha ishema ryinshi igihugu cyacu".

"Biranababaje kurushaho ko Agnes, intwari ya Kenya mu bipimo byose, yatakaje ubuzima bwe bukiri buto binyuze mu cyaha cyakozwe n’abantu bikunda bo bonyine kandi b’ibigwari".

Perezida Kenyatta yongeyeho ati: "Nshishikarije inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko gushakisha no gufata abagizi ba nabi bishe Agnes kugira ngo bashobore guhura n’imbaraga zose z’amategeko".

Tirop yegukanye umudari wa ’bronze’ mu gusiganwa metero 10,000 muri shampiyona z’isi mu 2017 no mu 2019.

Mu kwezi kwa cyenda, yashyizeho igihe cy’iminota 30 n’isegonda rimwe i Herzogenaurach mu Budage, ubwo yakuragaho amasegonda 28 ku muhigo w’isi mu gusiganwa mu muhanda muri kilometero 10 wari uriho kuva mu mwaka wa 2002.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo