Igitero cya Russia gishobora kuba ari intangiriro y’intambara ya gatatu y’isi – Soros

George Soros, umuherwe w’Umunyamerika utunze za miliyari z’amadolari, yaburiye ko "isanzuramuco [civilisation] rishobora kutarokoka" igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine, avuga ko gishobora kuba cyarabaye "intangiriro y’intambara ya gatatu y’isi".

Avugira mu gufata ifunguro rya nijoro ku wa kabiri mu nama y’ihuririo ry’ubukungu ku isi i Davos mu Busuwisi, uyu mushoramari akaba n’umugiraneza utanga imfashanyo, w’imyaka 91, yavuze ko intambara yo muri Ukraine yajegeje Uburayi mu buryo bukomeye.

Yasabye isi "gukoresha umutungo wacu wose mu gusoza intambara hakiri kare", yongeraho ko "uburyo bwiza kandi wenda bwonyine bwo kubungabunga isanzuramuco ryacu [uko isi isanzwe imeze ubu] ari ugutsinda Putin vuba cyane hashoboka".

Yongeyeho ko Uburayi buri mu mwanya ufite imbaraga nyinshi cyane kurusha uko bubitekereza, ku bijyanye n’ukuntu bucyenera gaz (gas) y’Uburusiya.

Perezida Putin yabitse gaz mu bubiko areka kuyohereza mu Burayi, bituma iba nkeya.

Ariko Soros yavuze ko ahantu ho kubika gaz hazashirana Uburusiya mu kwezi kwa karindwi, kandi ko nta yandi mahitamo buzagira atari ayo kugurisha iyo gaz ku Burayi, ari bwo soko ryonyine bufite.

Yagize ati: "Ntekereza ko Putin yabaye umunyabwenge cyane mu byo gushyira ibikangisho ku Burayi, akangisha guhagarika gas, ariko mu by’ukuri ibye ntibikomeye cyane nkuko yigira nkaho ari ko bimeze".

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) urimo kugerageza kugabanya gucungira ku bitoro by’Uburusiya.

EU ishaka ko bitarenze mu mpera y’uyu mwaka izaba yagabanyijeho bibiri bya gatatu (2/3) ku kigero cy’ibitoro by’Uburusiya icyenera.

Ariko ibikorwa byo guhagarika gutumiza gaz y’Uburusiya byahuye n’ingorane kubera gutseta ibirenge kw’Ubudage. Hongrie (Hungary) na yo yanze ibyo guhagarika kugura ibitoro by’Uburusiya.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo