Donald Trump yemeje Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa Israel

Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu igihugu cye cyemeje ko Yeruzalemu ari wo Murwa Mukuru wa Israel. Ni igikorwa cyamaganywe n’ ibihugu byinshi by’Abarabu.

Mu ijambo rigufi yavugiye muri White House ikorerwamo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Trump yagize ati " Iki nicyo gihe cyo gutangaza Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa Israel. Mu gihe abandi baperezida babanje biyamamazaga aricyo bagira isezerano ariko byabananiye kubikora. Uyu munsi ndabitangaje."

Perezida Trump yavuze ko ibyo yatangaje ari intambwe yo gukemura amakimbirana yo mu Burasirazuba bwo hagati. Perezida wa Palesitina yatangaje ko Amerika yangije isura yayo nk’umuhuza wo mu bibazo byo mu Burasirazuba bwo hagati. Abanyapalestine benshi bahise batangaza ko Amerika itagikwiriye kubabera umuhuza.

Iki ni kimwe mubyo Trump, Perezida wa 45 wa Amerika yagiye asezeranya abaturage mu gihe yiyamamarizaga kuba Perezida wa Repubulika yasohoje. Muri mu 1995 nibwo inteko ya USA yasinye iteka ryimura ambasade yabo ikava Tel Aviv ikajyanwa muri Yeruzalemu.

Ibihugu byinshi by’Abarabu birimo Turukiya, Jordan, na Palestine, ndetse n’ibihugu by’inshuti zikomeye za America nk’Ubufaransa byamaganye icyo gikorwa. Papa Francis na we ari mu bamaganye ibyakozwa na Trump. Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan yatangaje ko azahita acana umubano na Israel.

Umutwe ugendera ku matwara ya Islam wo muri Palestine, Hamas, watangaje ko icyemezo cya Trump, ari ugufungura amarembo aganisha ku kubangamira inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burasirazuba bwo hagati.

Mu ntambara yayihuzaga n’ibihugu by’Abarabu, Israel yafashe igice cy’uburengerazuba bw’umujyi wa Yeruzalemu mu ntambara yo mu 1948, hanyuma iza gufata igice cy’uburasirazuba mu ntambara y’iminsi itandatu mu 1967, ndetse inatangaza ko yayongeye ku butaka bwayo yose.

Kuva mu 1980 (ubwo hajyagaho itegeko rya Yeruzalemu), Israel ifata Yeruzaremu nk’umurwa mukuru wayo ndetse ni naho inzego zayo z’ubutegetsi ziba nk’Ibiro bya Perezida, Ibiro bya Minisitiri w’intebe, Inteko ishinga amategeko n’urukiko rw’ikirenga.

Ku rundi ruhande, Palestine nayo ifata Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wayo yifuza gushyiramo inzego z’ubutegetsi zayo.

Gusa, ibi byifuzo by’ibihugu byombi ntabwo byemerwa n’umuryango mpuzamahanga, kuko ngo ari umwanzuro ugomba guturuka mu biganiro by’amahoro hagati ya Israel na Palestine. Nubwo wemera ko uburasirazuba bwa Yeruzalemu ari ubutaka bwa Palestine yambuwe.

Yeruzelemu ni umurwa w’abizera, ukaba igicumbi cy’imyemerere y’amadini atatu, ni ukuvuga Abakirisitu, Abislamu ndetse n’Abayahudi.

Ukaba ahantu nyaburanga h’isi yose. Ndetse ukaba rimwe mu mapfundo y’ibibazo hagati ya Israel n’abarabu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo