Donald Trump asezera ati ’narwanye intambara zikomeye kurusha izindi’

Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ijambo rye ryo gusezera mbere yo kuva ku butegetsi, aho yagize at: "Twakoze ibyatuzanye -n’ibindi byinshi."

Mu mashusho yashyizwe kuri YouTube, yavuze ko yarwanye "ingamba zikaze, intambara zikomeye kurusha izindi... kuko ari byo mwantoreye gukora".

Trump n’ubu ntaremera neza ibyavuye mu matora yo mu kwezi kwa 11, aho yatsinzwe n’umudemokarate Joe Biden.

Uyu munsi saa sita z’amanywa i Washington (saa moya z’ijoro mu Rwanda) Biden ararahirira kuba perezida wa Amerika.

Mu ijoro ryo kuwa kabiri muri Amerika, Trump yahaye imbabazi abantu barimo abaraperi Lil Wayne na Kodak Black hamwe n’uwahoze ari ’mayor’ wa Detroit Kwame Kilpatrick.

Byari byitezweko ababarira abantu bagera muri mirongo mu masaha ye ya nyuma nka perezida.

Buri bucye arahira, Biden yayoboye umuhango wo kuzirikana no guha icyubahiro Abanyamerika bagera ku 400,000 bamaze kwicwa na Covid-19.

Perezida Trump wegujwe n’inteko (umutwe w’abadepite) kubera gushishikariza abamushyigikiye gutera inteko, azatumizwa mu rubanza na sena ya Amerika namara kuva mu mirimo. Nibimuhama, ashobora kubuzwa kuzongera na rimwe kwiyamamaza.

Niwe perezida wa mbere mu mateka ya Amerika wegujwe n’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ubugira kabiri.

Imyigaragambyo irimo urugomo na politiki ya Trump mu minsi ya nyuma byatumye abantu batamenya cyane ibyo icyorezo cya coronavirus cyariho gikora, ubu kimaze kwica abanyamerika 400,000 mu bagera kuri miliyoni 24 bacyanduye.

Mu ijambo rye, Trump yavuze ko ubutegetsi bwe bwubatse "ubukungu bukomeye cyane mu mateka y’isi".

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko isoko ry’imari n’imigabane rya Amerika ryongeye kuzamuka, aho ikigo cy’ikoranabuhanga Nasdaq cyazamutseho 42% mu 2020, naho ikigo gihuriweho S&P 500 kikazamukaho 15%.

Gusa, ibice bindi bisigaye by’ubukungu biri mu bibazo. Abakoresha bagabanyije imirimo mu kwa 12. Ubucuruzi buciriritse bwaraguye mu mezi ashize mu gihe benshi bakomeje kurira ko babuze imirimo.

Trump yagize ati: "Gahunda yacu ntabwo yari abarepubulikani cyangwa abademokarate, ahubwo yari ibyiza ku gihugu, kandi ibyo bivuze igihugu cyose".

Trump avuye mu biro ahabwa amanota 34%, amanota macyeya yigeze ahabwa perezida wa Amerika ucyuye igihe.

Biden yiteguye ate gufata ubutegetsi ?

Biden n’umugorewe Jill bavuye mu rugo rwabo muri leta ya Delaware kuwa kabiri bagaruka i Washington, aho Biden yamaze imyaka 36 ari musenateri mbere yo kuba visi perezida wa Amerika yungirije Obama kuva mu 2008 - 2016.

Mu ijambo risezera aha yari atuye yagize ati: "Igihe nzapfa, Delaware izaba iri ku mutima wanjye".

Uyu munsi Biden ararahizwa nka perezida wa Amerika mu buryo butabayeho mbere: Washington icungiwe umutekano birenze igihe cyose mbere, abapolisi n’abasirikare benshi bari mu mujyi na White house izengurukijwe inkuta z’ibyuma.

Umubare muto w’abantu niwo uri bwemererwe ku mbuga ya National Mall kureba Biden arahira, mu gihe ubusanzwe aha haba huzuye imbaga.

Mu bantu batari buhakandagire harimo uwo asimbuye Donald Trump. Araba yigiriye iwe muri Florida mugitondo cyo kuwa gatatu - niwe perezida wa mbere utitabiriye irahira ry’uwo asimbuye kuva kuri Andrew Johnson mu 1869.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo