Compaoré yasabye imbabazi ku iyicwa rya Sankara

Blaise Compaoré wahoze ari Perezida wa Burkina Faso yasabye imbabazi umuryango wa Thomas Sankara, uwo yasimbuye wishwe arashwe kuri coup d’Etat yo mu 1987.

Muri Mata (04), Compaoré yakatiwe adahari gufungwa burundu kubera uruhare rwe muri ubwo bwicanyi. Igihe cyose we yavuze ko urwo rupfu rwari impanuka.

Compaoré yabaye mu buhungiro mu gihugu gituranyi cya Côte d’Ivoire kuva mu 2014 amaze kuva ku butegetsi yari amazeho imyaka 27, ahiritswe na rubanda.

Mu butumwa yatanze, Compaoré yagize ati: "Nsabye abanya-Burkina Faso ngo bambabarire ku byo nakoze byose mu gihe nari ku butegetsi, by’umwihariko umuryango w’umuvandimwe wanjye inshuti Thomas Isidore Noël Sankara.

"Nirengereye kandi mbabajwe, mu ndiba y’umutima, n’abantu bose batewe intimba n’ibibazo mu gihe nari umukuru w’igihugu kandi nsabye imiryango yabo kumbabarira. Nizeye ko ubu twakomeza imbere tukubaka ejo hacu ku butaka bw’abasokuru.”

Ubu butumwa bwahawe umutegetsi wa gisirikare Paul-Henri Sandaogo Damiba, wafashe ubutegetsi kuri coup d’Etat muri Mutarama(01), buzanywe n’itsinda ryo muri Côte d’Ivoire riherekejwe na Djamila Compaoré, umukobwa wa Blaise Compaoré.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Lt-Col Damiba yatumiye Compaoré muri Burkina Faso mu nama ku bwiyunge bw’abahoze ari ba perezida.

Mu butumwa bwe, aho Compaoré yamagana ibikorwa by’iterabwoba igihugu cye ubu gikunze guhura nabyo akanasaba abagituye ubumwe, birerekana ko ari umusaruro w’iriya nama ku bwiyunge.

Sankara, uzwi na bamwe nka “Che Guevara wa Africa”, aracyari intwari kuri benshi muri Africa kubera ibitekerezo bye byo kurwanya ba gashakabuhake n’imigirire ye itihanganira ikibi.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo