Abasirikare batatu b’u Burundi biciwe muri Santarafurika

Abasirikare batatu b’Abarundi bari mu bikorwa byo gucunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye muri Santarafurika bishwe n’abarwanyi bitwaje intwaro bataramenyekana.

Ibi byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye mu itangazo ryawo ryasohotse kuri uyu wa gatanu, tariki ya 25 Ukuboza.

Ibi bije nyuma y’aho inyeshyamba zishyize hamwe zirwanya guverinoma iriho zongeye kwegura intwaro mbere gato y’amatora azaba ejo ku cyumweru.

“Abacungamahoro batatu bakomoka mu Burundi bishwe na ho abandi babiri barakomereka” nyuma y’ibitero byagabwe ku birindiro by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’Ingabo za Santarafurika, nkuko itangazo rya UN ryabivuze.

Ibi bitero byabereye ahitwa Dekoa muri Perefegitura ya Kemo iherereye rwagati muri icyo gihugu n’ahitwa Bakouma ho muri Perefegitura ya Mbomou ho mu Majyepfo, ni ko UN yabivuze ariko ntigire ibindi irenzaho.

Amatora y’ejo ku cyumweru tariki ya 27 Ukukuboza yitezwe nk’azerekana igipimo cy’ubushobozi bwa leta ya Santarafurika bwo kongera kwiyubaka, amahoro akagaruka muri icyo gihugu gikize cyane ku mutungo, cyabaye isibaniro ry’intambara.

Icyumweru kimwe mbere y’umunsi w’itora, nkuko AFP dukesha iyi nkuru ibivuga, Perezida uriho ubu, Faustin Archange Touadera yashinje uwo yasimbuye ku butegetsi Francois Bozize kuba yari mu mugambi wo kumuhirika ku butegetsi nyuma y’aho inyeshyamba zirwanya leta zigaruriye umujyi wa kane mu bunini muri icyo gihugu.

Ibi byatumye Uburusiya n’u Rwanda bohereza ingabo zo ingabo mu bitugu guverinoma ya Touadera ngo igume ihagaze.

U Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi bagera ku 6,500 bari mu bikorwa bitandukanye by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro hirya no ku isi. Muri bo abagera ku 1267 bari muri Santarafurika aho 147 bakorera mu nsi ya MINUSCA, Umugambi mugari wa UN wo kugarura amahoro no kurinda abasivili muri icyo gihugu watangiye ku ya 10 Mata 2014.

Kuva mu 2016, ingabo z’u Rwanda ni zo zirinda Perezida wa Santarafurika Faustin Archange Touadera n’abandi bayobozi bakuru b’icyo gihugu.
U Burundi bwo bufite muri Santarafurika abasirikare bagera kuri 744.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo