Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakatiye Habib Mudathiru, wasezerewe mu gisirikare ku ipeti rya Majoro, igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n’iterabwoba.
Uyu mugabo yari amaze imyaka aburanishwa n’Urukiko rwa gisirikare ari kumwe na bagenzi be baregwanwa kuba bari abayoboke b’ishyaka rya Rwanda National Congress (RNC) rirwanya Leta y’u Rwanda.
Yari yarakomeretse cyane!!! Ni uku yaburanaga ameze
Ubwo yavugaga ku gifungo cya burundu yasabiwe n’urukiko mu iburanisha ry’ubushize nk’uko Taarifa yabyanditse, Mudathiru yemeye uruhare rwe mu byaha bitatu birimo icyo kuba mu mutwe w’ingabo ugamije kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yanasabye imbabazi ku ruhare mu byaha yemera ariko agahakana ko nta ruhare yagize mu byaha by’iterabwoba.
Icyo gihe hari abandi bareganwa nawe bavuze ko bashowe mu mitwe irwanya igihugu kitari icyabo batabishaka ndetse basaba ubuhungiro bavuga ko bagirirwa nabi basubiye iwabo. Bamwe muri bo ni Abarundi.
Mudathiru na bagenzi be bafatiwe mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongi , bafatwa n’ingabo z’icyo gihugu zabashyikirije u Rwanda.
KURIKIRA IBIGANIRO BYA RWANDA MAGAZINE KURI YOUTUBE
/B_ART_COM>