RUSIZI: Umuyobozi w’Ishuri n’abalimu 3 bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyagahanga n’abalimu batatu baryigishaho batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rubafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gashonga bakekwaho kuba ari bo bazanye udupfunyika 32 tw’urumogi twafatiwe muri icyo kigo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha w’Akarere ka Rusizi iri shuri riherereyemo, bwana Rwango Jean de Dieu yemeje aya makuru avuga ko aba bafashwe ku bufatanye n’ingabo n’inzego z’ibanze.

Ngo umuyobozi w’iri shuri n’aba balimu bafatanywe utwo dupfunyika tw’urumogi barufite mu biro by’uyu muyobozi.

Uyu muyobozi w’ishuri ribanza rya Nyagahanga witwa SIKITU Joël yafatanywe n’aba barezi ngo kuko ari bo byagaragayeho ko baba bafite amakuru afatika kuri Urwo rumogi

Aba bantu bane bafashwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare bakaba bafunzwe mu gihe iperereza rikorwa.

Bwana Rwango Jean de Dieu yahakanye amakuru avugwa ko muri iri shuri hasanzwe hacururizwa urumogi avuga ko yatunguwe no kuba urumogi rwagaragaye mu ishuru ribanza [Bamwe mu rubyiruko rw’abanyeshuri bakunda gufatanwa iri tabi no kurinywa ni ababa biga nibura mu yisumbuye].

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge yavuze ko kuba umuyobozi w’ishuri n’aba balimu batatu bafunzwe nta cyuho byateye mu miyoborere cyangwa imikorere y’iki kigo kuko bafashwe ejo ku wa gatanu abanyeshuri batashye, uyu munsi n’ejo bikazaba ari ibiruhuko.

Ati “Reka dutegereze iperereza rya RIB ibyo rizavuga kuko nta n’uwamenya neza niba uko bose ari bane baba barabigizemo uruhare. Dufite icyizere ko wenda ahari bamwe bashobora kugaruka ku kazi, abo bihamijwe bagakurikiranwa. Reka duteregereze kugera ku wa mbere, ubwo tuzamenya uko byifashe.”

Bwana Rwango yasabye abaturage kugendera kure ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko risubiza inyuma cyangwa rikadindiza iterambere ryacyo kuko abagikoreye nta mbaraga zo kugikorera baba bagifite.

Ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa: Igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo