Itsinda ry’inzobere mpuzamahanga riri mu bushakashatsi ku nkomoko ya Covid-19 ryahakanye ryivuye inyuma iby’uko koronavirusi yaba yaravuye muri laboratwari y’i Wuhan mu Bushinwa aho bwa mbere iyi virusi yabonetse mbere yo gusakara ku isi no kugarika ingogo nyinshi kugeza ubu.
Peter Ben Embarek, ukuriye misiyo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yavuze ko “bisa cyane n’ibidashoboka’’ ko iyi virusi yaba yaracitse mu buryo bw’impanuka abaganga muri laboratwari y’i Wuhan maze igasakara ku isi nk’uko byagiye bivugwa.
Embarek yavuze akazi kenshi karenzeho gakenewe gukorwa ngo hamenyekane inkomoko y’iyi virusi.
Ibi yabivuze nyuma yo gusoza misiyo y’ubufatanye yakozwe n’Ubushinwa na OMS mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Wuhan, umujyi uherereye mu Ntara ya Hubei mu Burengerazuba bw’u Bushinwa ni ko gace ka mbere virusi ya korona yagaragayemo. Kuva icyo gihe, abasaga miliyoni 106 ku isi barayanduye kandi imaze kwambura ubuzima abasaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 300.
Dr Embarek yavugiye mu kiganiro n’itangazamakuru ko ubushakashatsi bwabo hari amakuru mashya bwatahuye ariko ko nta cyo bwahinduye ku ishusho y’iki cyorezo.
Inzobere zitekereza ko koronavirusi ishobora kuba yaraturutse mu nyamaswa mbere y’uko abantu bayandura ariko ntizizi neza uko byaba byaragenze.
Dr Embarek avuga umurimo wo kumenya aho koronavirusi ikomoka watunze agatoki ‘ubibiko kamere’’ bwo mu ducurama, ariko bishoboka cyane ko bitaba byarabereye i Wuhan.
Izi nzobere zavuze ko “nta gihamya’’ ihari ko virusi yaba yari imaze izenguruka i Wuhan mbere y’uko abarwayi ba mbere bahagaragara mu Ukuboza kwa 2019.
Liang Wannian, inzobere yo muri Komisiyo y’Ubuzima y’Ubushinwa, yavuze ko Covid-19 ishobora kuba yari yarageze no mu bindi bice mbere y’uko igaragara i Wuhan.
Abashakashatsi basunikwa na ‘Politiki’
Nkuko abivuga mu busesenguzi bwe, Michelle Roberts, Umwanditsi mukuru ku Buzima kuri BBC, iri tsinda ry’inzobere (z’u Bushinwa na OMS), muri misiyo yazo isunikwa na politiki, byaragaragaraga cyane ko ritashoboraga kwemeza ko isoko y’iki cyorezo ari u Bushinwa nyuma y’umwaka kihagaragaye.
Ariko, nyuma yo gusura Ikigo cy’Ubumenyi bwa za Virusi cy’i Wuhan, izi nzobere zacecekesheje iminwa y’abavuga ko koronavirusi yaba yaraturutse muri laboratwari ku bw’impanuka cyangwa ikaba yarakozwe n’abahanga muri siyansi.
Mu bushakashatsi bwazo kandi, izi nzobere zasuye isoko ry’i Huanan ricururizwamo amafi, inyama n’inyamaswa z’igasozi zikiri nzima na ryo ryavuzweho ari ryo inyamaswa yaba yari yifitemo koronavirusi yaba yaraguriwemo.
Iri tsinda ry’inzobere rivuga ko iyi virusi yaba yaravuye mu nyamaswa ariko nta gihamya barabona kugeza ubu.
Inyamaswa zikekwa ko zaba ari zo zavuye koronavirusi harimo uducurama na za ‘pangolins’ [inyamabere zishushe nk’ingona] ariko ibipimo ntibiragaragaza ibimenyetso byemeza ibi. Ikindi kigikorwaho ubushakashatsi ni ukumenya niba iyi virusi yaba yaravuye mu byo kurya byabitswe igihe kirekire mu bukonje. Gushaka inkomoko ya koronavirusi bizakomeza.
/B_ART_COM>