Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 13 Ukwakira 2021

Ku wa Gatatu, taliki ya 13 Ukwakira 2021, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Nzeri 2021.

2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID- 19.

Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose guhera ku italiki ya 14 Ukwakira 2021 kugeza ku ya 14 Ugushyingo 2021.

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa sita z’ijoro (12:00 AM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tanu z’ijoro (11:00 FM).

b. Abagenzi bakingiwe COVID-19 ntibasabwa kujya mu kato muri hoteli bakigera mu Rwanda. Icyakora, abagenzi bose bazajya bapimwa COVID-19 (PCR test) bakigera mu Gihugu.

c. Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu Gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’lnzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

d. Ibiro by’lnzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 75% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu ngo, ariko bakagenda basimburana.

e. Ibikorwa by’lnzego z’abikorera bizakomeza, kandi buri rwego rwemerewe gukoresha abakozi barwo bose, ariko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

f. Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’uko inama iterana.

g. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza gutwara abatarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije ndetse n’uko abagenzi bahana intera.

h. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

i.Resitora zizakomeza kwakira abakiliya ariko ntizirenze 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Resitora zakira abakiliya bicaye hanze zemerewe kwakira 75% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

j. Utubari tuzakomeza gufungura mu byiciro.

k. Ahantu hagenewe imyidagaduro hazafungurwa mu byiciro ariko ntiharenze 50% by’ubushobozi bwaho bwo kwakira abantu. Abitabira ibikorwa by’imyidagaduro bagomba kuba barakingiwe COVID-19 kandi bayipimishije mu masaha 72 mbere yo kubyitabira. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.

l. Imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’lgihugu.

Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

m. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza.

n. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms and fitness centers) bizakomeza gufungura mu byiciro.

o. Koga muri za Pisine (swimming pools), ahakorerwa sauna na massage bizafungura mu byiciro. Abitabira ibyo bikorwa bagomba kuba barakingiwe COVID-19 (uretse abari munsi y’imyaka 18), kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 72 mbere yo kubyitabira. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.

p. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 30 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50.

q. Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y ‘Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero bizakomeza. Ibirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 50 kandi bikabanza kumenyeshwa Ubuyobozi bw’lnzego z’lbanze. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’lgihugu.

r. Ibirori byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori (designated/ approved venues), harimo no mu ihema, ntibigomba kurenza 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere yo kubyitabira, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa neza).

s. Ibikorwa rusange (ibitaramo by’abahanzi, Ibindi birori n ‘amakoraniro, iserukiramuco/fesitivali, imurikabikorwa n’ibindi) bizakomeza kwitabirwa n’abantu bakingiwe COVID-19 kandi babanje kwipimisha nk’uko bikubiye mu Mabwiriza yatanzwe na RDB.

t.Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufungura mu byiciro hashingiwe ku Mabwiriza ya Minisiteri y’Ubucuruzi n ‘Inganda.

Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki.

Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

3. Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano akurikira:

Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’lkigo Nyafurika cy’Ubucuruzi cyitwa Africa Electronic Trade Group, yemerera icyo Kigo kugira icyicaro mu Rwanda.

Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Mpuzamahanga utanga amahugunva ku byerekeye Ubuzima witwa Center for International Reproductive Health Training, yemerera uwo muryango mpuzamahanga kugira icyicaro mu Rwanda.

Amasezerano hagati ya Guverinoma y ‘u Rwanda n’Ihuriro rya Kaminuza zo mu bihugu bikoresha Ururimi rw’lgifaransa (Association Universitaire de la Francophonie), yemerera iryo Huriro kugira icyicaro mu Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri yemeje ibi bikurikira:
o Politiki ivuguruye yo kwegereza ubuyobozi abaturage.

o Raporo yo kwisuzuma ku ishyirwa mu bikorwa ibisabwa n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Kurwanya Ruswa.

Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rigenga pariki z’Igihugu n’ibyanya kamere.
Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:
o Iteka rya Perezida rigenga Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda.

o Iteka rya Perezida rigenga Ikigo cy’lgihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije.

o Iteka rya Perezida rigenga Ikigo gishinzwe Gucunga no Guteza Imbere Amashyamba.

o Iteka rya Perezida rigenga Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubumenyi bw’lkirere.

o Iteka rya Perezida rigena ibikorwa by’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Isanzure bigirirwa ibanga.

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Isanzure.

o Iteka rya Minisitiri w’lntebe rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Isanzure.

o Iteka rya Minisitiri rigena ibipimo ngenderwaho mu burezi.

o Iteka rya Minisitiri rishyiraho integanyanyigisho.

o Iteka rya Minisitiri rigena ibishingirwaho mu gutanga no mu kwemera impamyabumenyi n’impamyabushobozi, imihwanire n’iyemezwa byazo, n’uburyo bwo kuva mu gice kimwe cy’uburezi ujya mu kindi.

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:
Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’lmari ya Leta:

o Alex Kamuhire, Umugenzuzi Mukuru (Auditor General)

Mu Kigo cy’lgihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana:

o Nadine Umutoni Gatsinzi, Umuyobozi Mukuru (Director General)

Mu Rwego rw’lgihugu rushinzwe lmfungwa n’Abagororwa:

o ACP Rose Muhisoni, Komiseri Mukuru wungirije (Deputy Commissioner General)

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane:

o Ndoba Mugunga: Commercial Attaché muri Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo

o Louis Uwimana, Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba/Advisor of Minister of State in charge of East African Community affairs

Muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu:

o Julienne Uwacu, Executive Director/ Community Resilience Departrnent

o Dr. Assumpta Muhayisa, Executive Director/ Memory and Genocide Prevention Department

o Maurice Mugabowagahunde, Executive Director/ Research & Policy Development

Muri Minisiteri ya Siporo:

o Olivier Karambizi: Umujyanama wa Minisitiri/Advisor to the Minister

o Rose Musanabera: Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuyobozi n’Imari/Director of Administration and Finance Unit

Muri Minisiteri y’lbikorwa Remezo:

o Marie Chantal Zaninka, Director General in charge of Corporate Services

o Marcelline Kayitesi, Director General in charge of Water and Sanitation

o Fabrice Barisanga, Director General in charge of Transport

o Edward Kyazze, Director General in charge of Urbanization, Human Settlement and Housing Development

o Charles Bagabo, Director General in charge of Aviation Accident and Incident Investigation

o Alfred Byiringiro, Chief Technical Advisor in charge of Transport

o Dhanis Ruhumuriza, Chief Technical Advisor in charge of Housing and Urbanization.

Mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike- Abagize Inama y’Ubuyobozi:

o Dr. Lassina Zerbo, Perezida

o Lt. Col. Dr. Pacifique Mugenzi, Visi Perezida

o Her Royal Highness Princess Sumaya bint El Hassan, Ugize Inama y’Ubutegetsi

o Dr. Athanase Nduwumuremyi, Ugize Inama y ‘Ubuyobozi

o Alice Uwase, Ugize Inama y’Ubuyobozi

o Juvenal Seruzindi, Ugize Inama y’Ubuyobozi

o Specioza Kabibi, Ugize Inama y’Ubuyobozi

Mu Rwego rw’lgihugu rushinzwe Imyuga n’Uburnenyingiro:

o Iradukunda Aimé: Umuyobozi w’ishami ry’Ubuyobozi n’Imari/Director of Administration and Finance Unit

Mu bindi
Minisitiri w’Imari n’lgenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibi bikurikira:
Mu Kwakira 2021, mu Rwanda hazatangizwa ibirori byo kwizihiza umunsi w’abasora mu mwaka wa 2021.

Kuva ku ya 27 kugeza ku ya 29 Ukwakira 2021, u Rwanda ruzakira Inama ya 25 ya Komite ihuriweho n’abayobozi bakuru n’impuguke yateguwe na Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika, Ibiro by’Akarere ka Afurika y’lburasirazuba.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’lnganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku italiki ya 14 Ukwakira 2021, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku italiki ya 15 Ukwakira 2021, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku italiki ya 29 Ukwakira 2021, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’lbiribwa ku Isi.

Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzitabira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye akurikira:

Koga (Swimming): Ikipe y’u Rwanda izitabira irushanwa ry’umukino wo koga rizabera i Accra muri Ghana.

Amarushanwa y’umupira w’amaguru: Amakipe y’ u Rwanda, APR FC izahatana na ETOILES SPORTIVES du Sahel (Tuniziya) mu gihe AS KIGALI FC izahatana na DC MOTEMA PEMBE FC (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo). Imikino ibanza izabera mu Rwanda, iyo kwishyura ibere muri Tuniziya no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza: Iyo nkoni izazengurutswa mu Rwanda kuva ku italiki ya 9 kugeza ku ya 12 Ugushingo 2021. Ni igikorwa kibanziriza imikino izahuza ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’lcyongereza (Commonwealth) izabera i Birmingham kuva ku italiki ya 27 Nyakanga kugeza kuya 7 Kanama 2022.

Triathlon: Kuva ku italiki ya 3 kugeza ku ya 5 Ukuboza 2021, u Rwanda ruzakira, mu Karere ka Rubavu, Inteko Rusange ya Triathlon zo mu Bihugu bikoresha Ururimi rw’lgifaransa.

Isiganwa ry’amamodoka 2021: Kuva ku italiki ya 22 kugeza ku ya 24 Ukwakira 2021, Irushanwa Mpuzamahanga ryo gusiganwa mu modoka rizwi nka “The 2021 Rwanda Mountain Gorilla Rally” rizabera mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera.

Cricket: Kuva ku italiki ya 28 Nzeri kugeza ku ya 21 Ugushyingo 2021, mu Rwanda harimo kubera amarushanwa mpuzamahanga ya cricket.

Bikorewe i Kigali, ku wa 13 Ukwakira 2021.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo