Abaraperi bibasiye Trump bamuhimba izina rifite inkomoko kubyo Amerika yakoze muri Vietnam

Mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards byabereye i Los Angeles mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 12 Gashyantare 2017, abaraperi baboneyeho umwanya wo kwimara agahinda, barinigura bavuga ibibi byose batakereza kuri Donald Trump na politiki ye.

‘Agent orange’ niryo zina umuraperi ukomeye Busta Rhymes yahimbye Donald Trump mu iri ibi birori ngarukamwaka bikunda kuba umwanya wa benshi mu bahanzi mu kugaragaza aho bahagaze muri Politiki. Jeune Afrique dukesha iyi nkuru itangaza ko hari impamvu 2, Busta Rhymes yahimbye Trump iri zina.
Impamvu ya mbere yatumye amwitirira iri bara rya ‘Orange’ ngo yabisanishaga n’ibara ry’uruhu rw’uyu muperezida uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuraperi Busta Rhymes wibasiye Trump

Busta Rhymes na bagenzi be b’abaraperi mu birori bya Grammy Awards

Impamvu ya 2 ishingiye ku ntambara ya Vietnam

Indi mpamvu ya 2 ishingiye ku mateka. Hagati ya 1962 na 1971, igihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari mu ntambara muri Vietnam, Abanyamerika bamenye litiro miliyoni 80 z’imiti y’uburozi kuri hegitare miliyoni 3,3 y’amashyamba n’ubutaka bya Vietnam. Icyo gihe ibyaro 300 byahise bigirwaho ingaruka n’ubwo burozi ndetse 60% by’iyo miti yakoreshwaga yari iyo mu bwoko bwa ‘Agent orange’.
Mu busobanuro inkoranyamagambo ya Larousse itanga, ivuga ko mwene iyi miti y’uburozi iyo imenywe ku ishyamba, ibibabi by’icyatsi byumira iminsi 3. Iyo ibiti n’ibyatsi bidahise byuma, indi ngaruka ngo ni uko bisaba imyaka myinshi kugira ngo ibimera by’ibara ry’icyatsi byongere kumera.

Kugeza n’ubu iyi miti iracyateza ibibazo abaturage ba Vietnam

Muri 2005, ibitaro bya Tu Du byabaruye abana 800 bavukanye ubusembwa, umubare uruta kure impuzandengo y’ababuvukana ku isi hose nk’uko ikinyamakuru Le Grand Soir cyabyanditse mu nkuru igira iti ‘l’agent Orange et la guerre du vietnam’ yo ku wa 23 Kanama 2013. Muri 2013 , abayobozi bo muri Vietnam babaruraga abana 150.000 bavukanye ubusembwa kubera iyo miti ndetse abantu 800.000 icyo gihe bari barwaye uburwayi bwakomotse kuri iyo miti. Mu nkuru yayo yanditse uyu munsi tariki 13 Gashyantare 2017,’ Les rappeurs clashent Donald Trump lors de la cérémonie des Grammy Awards’, Jeune Afrique yatangaje ko nanubu abaturage bo muri Vietnam bakigirwaho ingaruka n’iyo miti.

Hari abashimiye Busta Rhymes na bagenzi be kubwo kwibasira Trump

Urukuta Trump yavuze ko azubaka narwo barujoye

« Twishyize hamwe, twishyize hamwe »Aya ni amagambo Busta Rhymes w’imyaka 44 yavugaga ariko abandi bahanzi batambuka baca mu rukuta, bashaka gushushanya urwo Perezida Trump yavuze ko azubaka ku mupaka wa Mexique .

Muri ibi bisa n’imyigaragambyo, Busta Rhymes yafashwaga n’abandi baraperi barimo Consequence Anderson. Paak, ndetse n’itsinda ryitwa A Tribe Called Quest. Baririmbye indirimbo 2 : “Movin’ Backwards,” na “We the People”.Ubwo baririmbaga, abantu benshi barimo n’abambaye imyitandiro abayisiramukazi bakunda gushyira ku mutwe(hijabs), batambukaga bucece bagana ku rubyiniro.
Hari aho Busta Rhymes yagize ati « Ndashaka kugushimira Perezida Agent Orange kubw’uko umugambi wawe wo kuzibira Abayisilamu utaragezweho. … ariko turi hamwe, turi abantu.»Aba baraperi basoje bavugira rimwe bati ‘ Twirwaneho, twirwaneho !Twirwaneho ! »

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo