Liberation#30: Abarinda Perezida Kagame banyagiye Air Force 7-0 (PHOTO)

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yanyagiye iy’abasirikare bo mu kirere (Rwanda Air Force) ibitego 7-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda w’Irushanwa ryo Kwibohora “Liberation Cup Tournament”.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki 22 Mata 2024 ku kibuga cy’i Shyorongi.

Wari umukino wa kabiri ku makipe yombi. Yombi rari mu itsinda rya kabiri hamwe na Division ya kane ndetse na Gen. Headquarter.

Mu gice cya mbere, ikipe ya Repg. Guard yatsinze ibitego 3 byatsinzwe na Ndagijimana Pierre wafunguye amazamu, Bizimana Theoneste bahimba Madjidi, Gakimu Theoneste. Mu gice cya kabiri, ibindi bitego byatsinzwe na Sibomana Olivier, Shyaka James bahimba Matic, Muhire Faustin na Shema Mike.

Rep. Guard Rwanda izakurikizaho kwakira umukino uzayihuza na Division ya 4.

11 Rep. Guard Rwanda yabanje mu kibuga

Babanje gufata ifoto n’umuyobozi w’imikino muri Rep. Guard Rwanda, Major Kabera

Abakinnyi Air Force yabanje mu kibuga bafata ifoto n’abayobozi babo

Ndagijimana Pierre witwaye neza muri uyu mukino nk’uko asanzwe abigenza, akanafungura amazamu

Umusifuzi Celestin niwe wayoboye uyu mukino

Muhire wakinnye neza mu kibuga hagati akanatsinda igitego cyiza cyane muri uyu mukino

Madjidi watsinze igitego cya kabiri

Gakimu, kapiteni wa Rep. Guard Rwanda niwe watsinze igitego cya gatatu

Gasana, umutoza wungirije wa Rep. Guard Rwanda yishimira uko abasore be bari bari kwitwara

Thierry Hitimana utoza Rep. Guard Rwanda

Mukombozi, umwe mu bakinnyi Rwanda Air Force igenderaho ndetse akaba ari umwe mu bakinnye igihe kinini iyi mikino ya gisirikare

Sibomana Olivier watsinze Penaliti nyuma yo gucenga ba myugariro bose ba Air Force , yatera mu izamu umukinnyi wayo akawufatisha intoki, Olivier akinjiza penaliti neza cyane

Ikipe ya Rep. Guard iba ishyigikiwe cyane

Shyaka James bahimba Matic watsinze igitego cyiza ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina

Iranzi ukina ku ruhande rw’i buryo rusatira izamu

Byari ibyishimo byinshi haba ku bakinnyi, staff ndetse n’abari baje gushyigikiara ikipe ya Rep. Guard Rwanda

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo