Adrien Misigaro, Israel Mbonyi na Patient Bizimana bahuriye mu gitaramo gikomeye –AMAFOTO

Kuri iki cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017 nibwo abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Adrien Misigaro, Patient Bizimana na Israel Mbonyi bahuriye mu gitaramo gikomeye cyanyuze buri wese wacyitabiriye.

‘Ntacyo nzaba Live concert’ nicyo gitaramo Adrien Misigaro yakoreye mu Rwanda nyuma y’imyaka 7 yari amaze aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagarutse mu Rwanda tariki 30 Kamena 2017. Ku itariki 9 Nyakanga 2017 yari yabanje gufasha itsinda rya Beauty for Ashes kumurika Album yabo bise ‘Renaissance’.

Guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba abantu urujya n’uruza baganaga kuri Serena Hotel mu gitaramo cyiswe ‘Ntacyo nzaba’ . Ni igitaramo Adrien Misigaro yamurikiyemo album DVD ye nshya ‘ Ntacyo nzaba’.

Guhera ku muryango kugera winjiyemo imbere ukumva amajwi uko yasohokaga, iki gitaramo wabonaga ko cyari giteguye neza ku rwego rwo hejuru.
Abahanzi bakizamuka barimo Sam, Rene Patrick, n’itsinda ry’abana batsinze mu irushanwa ‘Urugero music talent’ nibo babanje kuririmba muri iki gitaramo guhera ku isaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba. Itsinda rya Kingdom Ministries naryo ni bamwe mu bafashije Adrien Misigaro mu imurikwa rya ‘Ntacyo nzaba’.

Ku isaha ya saa moya zibura iminota 3 nibwo Adrien Misigaro yageze kuri ‘Stage’ bwa mbere, aririmba zimwe mu ndirimbo zirimo ‘Twarahuye’, ‘Nkwite nde’ yafatanyije na Meddy, ‘Mfite ibyiringiro’ n’izindi zinyuranye.

Ahagana ku isaha ya saa mbiri umuhanzi Patient Bizimana yakurikiyeho aririmba zimwe mu ndirimbo abantu benshi bamumenyeyeho harimo ‘Andyohera cyane’, ‘Ubwo buntu’ asoreza ku ndirimbo ‘Menye neza’.

Israel Mbonyi niwe wakurikiyeho, aririmba indirimbo ze zo kuri album ya mbere yise ‘Number one’ ndetse n’indirimbo 2 ziri kuri album nshya ‘Intashyo’. Yaboneyeho gutangaza ko na we azamurika album nshya tariki 10 Ukuboza 2017.

Ubwo Israel Mbonyi yaririmbaga, byari bigoye kubona umuntu n’umwe wicaye cyangwa se udafatanya na we kuririmba indirimbo nka ‘Number one’ , ‘Ku migezi’,’ Amaraso’ ‘ Ku marembo y’ijuru’, ‘Sinzibagirwa’ ndetse na ‘Nzi ibyo nibwira’ yasorejeho.

Adrien Misigaro yasubiye kuri ‘Stage’ ku isaha ya saa tatu z’ijoro zibura iminota 5 ashimira abantu bose bamufashije gutegura iki gitaramo , aririmba izindi ndirimbo zikubiye kuri ‘Ntaco nzaba’ album, asoreza ku ndirimbo ‘Ntacyo nzaba’. Yayiririmbye afatanyije n’abahanzi bose bari muri iki gitaramo , hiyongereyeho umunyarwenya akaba n’umunyamakuru, Nkusi Arthur.

Ahagana ku isaha ya saa tatu n’igice z’ijoro nibwo iki gitaramo cyarangiye. Cyarangiye buri wese wacyitabiriye ubona acyeye ku maso kubwa muzika iryoheye amatwi yacurangiwe muri iki gitaramo ndetse n’umwanya bagize yo kuramya no guhimbaza Imana babonye babinyujije mu ndirimbo zaririmbwaga na Adrien Misigaro, Israel Mbonyi , Patient Bizimana n’abandi.

UKO IGITARAMO CYAGENZE MU MAFOTO

Byose byari ku murongo...Winjiraga bakaguha n’ikaze

Amajwi yari ntamakemwa

Cyitabiriwe n’ingeri zose

Alex Muyoboke ni umwe mubitabiriye iki gitaramo

Aimable Twahirwa na we ni umwe mubari muri ’Ntacyo nzaba live concert’

MC

Urugero Music Talent....aba ni abana batsinze irushanwa ryo kuririmba ryateguwe na Urugero Media Group

Babyinira Imana

Umuhanzi Sam Rwibasira

Pappy Clever

Kingdom Of God Ministries nabo bataramye muri iki gitaramo...baririmbye indirimbo zose bamenyekaniyeho

Ni igitaramo cyafashije abakirimo bose kuramya no guhimbaza Imana ku buryo buhagije

Adrien Misigaro yafashe umwanya uhagije aririmba indirimbo ze zose azwiho

Icyumba cya Serena Hotel cyakubise kiruzura

Abunganiye Adrien Misigaro mu majwi

Ibyuma byose byakoreshejwe mu guhimbaza Imana no kuyiramya

Baramya Imana

Uku niko basimbukaga bahimbaza Imana

Patient Bizimana na Israel Mbonyi bafatanya na Adrien guhimbaza Imana

Patient Bizima ati ’Ubwo buntu burandenze’

Mbonyi aririmba nyinshi mu ndirimbo ze abantu bamumenyeyeho

Ni umwanya mwiza abaje muri iki gitaramo babonye wo kuramya no guhimbaza Imana

Wababereye umwanya mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana

Ateruye umwana ngo hato na we adacikanwa

Haririmbwa indirimbo ’Ntacyo nzaba’

Igitaramo cyasojwe Adrien ahabwa impano

PHOTO:HENRY JOEL

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo