Beauty For Ashes yitegura gukora igitaramo gikomeye, yashyize hanze indirimbo ya Pasika – VIDEO

Mbere y’uko itsinda rya Beauty for Ashes rimurika album yabo nshya bise’ Renaissance’, bakomeje gushyira hanze indirimbo zinyuranye zizaba zigize iyi Album. Kuri ubu bashyize hanze indirimbo bise ‘The cross’(Umusaraba).

Kavutse Olivier ukuriye Beauty for Ashes yatangarije Rwandamagazine.com ko iyi ndirimbo bayishyize hanze mu rwego rwo gufasha abakristu kubasha kwizihiza neza umunsi mukuru wa Pasika, bibuka intsinzi y’umuzuko wa Kristu.

Ati “ Ni indirimbo yo gufasha abantu kwizihiza Pasika kandi ni uburyo nka Beauty for ashes twahisemo kwifuriza abantu Pasika nziza, bibuka ibyiringiro by’umuzuko ndetse no muri iki gihe cy’icyunamo cy’iminsi 100 u Rwanda rurimo.

Amanda Fung umwe mu bagize itsinda rya Beuty for Ashes

Kavutse Olivier(uri gucuranga) niwe ukuriye Beauty for Ashes

Itsinda rya Beauty for Ashes riri kwitegura kumurika album nshya

Iyi ndirimbo ije ikurikira indirimbo N’uwambere basubiyemo ndetse bakayikorera amashusho. Ni indirimbo bashyize hanze mu kwezi gushize kwa Werurwe. Izi ndirimbo zose iri tsinda riri gushyira hanze , zizaba zikubiye kuri album nshya ‘Renaissance’ bazamurika mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Kavutse Olivier yatangarije Rwandamagazine.com ko ubu batangiye kwitegura iki gitaramo nubwo hakibura amezi 2 ariko ngo impamvu ni uko kizaba ari igitaramo gikomeye cyane.

Ati “ Mu kumurika album yacu nshya, turateganya gukora igitaramo gikomeye cyane, kurusha ibindi byose Beauty for Ashes yaba yarigeze gukora. Hazaba harimo n’abandi bahanzi bakomeye tuzatangaza mu minsi iri imbere. Ubu imyiteguro twarayitangiye kuko dushaka gukora ikintu gikomeye. Abazaza gufatanya na twe kuramya no guhimbaza Imana bazabibona.

Itsinda rya Beauty for Ashes ryamenyekanye ubwo ryaririmbaga indirimbo ’Suprise(siriprize), ’Yesu niwe super star’, ’Turashima’ n’izindi zitandukanye. Ni itsinda rizwiho gucuranga umuziki wa Rock ugezweho rihimbaza Imana ariko kuri ubu bakaba bari kwibanda no kuvangamo injyana nyafurika mu ndirimbo zizasohoka kuri ‘Album’ yabo nshya twavuze haruguru.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo